Kayonza: Uburyo amatara yatanzwe na Akon yashyuhije agasantere ka Ndego

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Kanama 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Umurenge wa Ndego ni umwe mu mirenge yahanzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igice cyahoze kigize pariki y’Igihugu y’Akagera kigenda giturwa n’abaturage gake gake kugeza ubwo gihinduwe Umurenge.

Mu mwaka wa 2014 umuhanzi ukomoka muri Sénégal, Aliaune Damala Bouga Time Bongo Nacka uzwi nka Akon yatangije umushinga wo gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu bice bitandukanye bya Afurika byari bikiri mu icuraburindi.

Ndego ni kamwe mu gace kagize amahirwe yo kugezwamo uwo muriro mu gasantere ka Isangano gahana imbibi n’igihugu cya Tanzania ahanakunze kwinjirira abanyatanzania benshi baba baremye isoko ryo mu Rwanda.

Uyu muriro washyizwe ku mihanda ngo umurikire abaremaga isoko ryo muri aka gasantere ndetse unamurikire abatuye muri aka gasantere.

Ndayishimiye Samuel yavuze ko mbere bacuruzaga bagafunga hakiri kare kubera gutinya amabandi yabategaga akabambura amafaranga cyangwa akabasanga muri za butike none ubu ngo nibura ushobora gukora ukageza saa sita z’ijoro kubera amatara.

Hafashimana Vincent utuye mu Mudugudu wa Kibare mu Kagari ka Sangano yavuze ko uyu muriro watumye batagira ikibazo cy’umwijima. Ngo mbere iyo byageraga kumugoroba saa kumi n’ebyiri baratahaga ariko ubu ngo basigaye bakora kugeza saa mbili nabwo kubera Coronavirus.

Ati “ Hari Abana ba mayibobo byageraga kumugoroba ugasanga baratwiba ibicuruzwa twabaga twashyize hanze, abandi ugasanga baratera amabuye abantu kugira ngo bahunge bibe none ubu amatara aba yaka umutekano ni wose.”

Barakamfitiye Dominique we yagize ati “ Icyo yahinduye yagabanyije abajura bajyaga batwiba, ibisambo byinshi ntibikiba. Nijoro usanga nta wakwikinga ngo akugirire nabi, ikindi ubu agasantere kacu tukagoroberezamo nibura ukaba wanataha saa yine umutekano ukiri wose nta kibazo.”

Twagirayezu Emannuel we yavuze ko bishimira kuba baragejejweho umuriro w’imirasire ubu bakaba bari kugezwaho umuriro usanzwe w’amashanyarazi asaba leta kubagezaho n’amazi meza.

Ati “ Ubu turasaba leta kuduha amazi meza ubundi ubuzima bugakomeza kugenda neza. Amazi dufite ni mabi cyane kuburyo tuyahuriraho n’inka ugasanga atugizeho ingaruka ku mibereho yacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léo yabwiye IGIHE ko aya matara yacaniye igice kinini cy’agasantere ka Isangano gahuriramo abanyarwanda n’abaturage ba Tanzania.

Ati “Ni ahantu hasanzwe haba urujya n’uruza rw’abantu, ubu ikigero cyo gucuruza ubona cyarazamutse cyane nubwo kuri ubu turi muri Covid-19 ariko ubusanzwe bacuruzaga amasaha 24/24.”

Yakomeje avuga ubu ubujura butakihagaragara cyane bitewe nuko haba hari urumuri ndetse ngo n’abaturage baturuka Tanzania baraza bagataha neza nta kibazo cy’ubwambuzi bahuye nacyo.

Ku kijyanye n’amazi uyu muyobozi yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ngo bakaba bari gushaka uburyo cyakemuka burundu abaturage bakabona amazi meza kandi menshi.

Umurenge wa Ndego utuwe n’abaturage ibihumbi 21 121. Muri uyu Murenge amashanyarazi yahagejejwe bwa mbere mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Kuri ubu abaturage bafite amashanyarazi mu Karere ka Kayonza bageze kuri 63% bikaba biteganyijwe ko muri 2024 abazaba bafite amashanyarazi bazaba ari 100% nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Abacuruzi muri Ndego basigaye bakora amasaha 24/24 kubera kubona amatara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .