Iyi mihigo bayisinye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022 mu nama yari igamije kurebera hamwe uko ibipimo by’ubuzima bihagaze no kungurana ibitekerezo ku bikwiriye gukorwa kugira ngo urwego rw’ubuzima muri rusange ruzamuke.
Muri iyi nama, hagaragajwe uburyo hari zimwe muri serivisi z’ubuzima zikiri hasi zirimo gupimisha inda inshuro enye aho ababikora ari 58% mu gihe kubyarira kwa muganga biri kuri 92% kandi ngo byagakwiriye kugera hejuru ya 95%.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko imihigo basinye bifuza ko inzego zitandukanye z’ubuzima zifata inshingano zikazikora neza serivisi zikarushaho kwihutishwa ku muturage.
Ati “Aho tubona hagikenewe kongerwamo imbaraga harimo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi gitera, igwingira mu bana, kuri ubu tugeze kuri 28% ariko turashaka gukomeza kubigabanya. Ikindi ni ukugabanya impfu mu babyeyi bapfa babyara nubwo naho zagabanutse.”
Mu bindi bifuza ni uguhindura imyumvire y’abaturage nko mu kuboneza urubyaro, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi serivisi zitandukanye.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyarubare, Kaburame Venuste, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kuzamura ibipimo by’ubuzima cyane cyane ibikiri hasi.
Ati “Nko mu gice mpagarariye hari ikibazo cyo kubyarira mu rugo bigendanye n’intera nini iva aho baturage batuye baje kwaka serivisi kandi n’amavuriro y’ibanze dufite ntabwo ari ku rwego rwo gutanga izo serivisi. Ubu tugiye kongera ubukangurambaga no gukurikirana kugira ngo ababyeyi bajye bagera ku kigo nderabuzima batatinze.”
Bimwe mu bigize imihigo aba bayobozi basinye harimo kuzamura ibipimo by’ubuzima, kuboneza urubyaro, kwipimisha inda inshuro enye, kugabanya ababyeyi babyarira mu rugo, gupima abana imikuririre hagamijwe kurwanya imirire mibi, gupima indwara zitandura zirimo diyabete n’indwara z’umutima.
Harimo kandi gupima umwijima wo mu bwoko bwa C no kuwuvura, kugabanya impfu z’impinja, ubwisungane mu kwivuza, gukangurira ababyeyi kujyana abana mu marerero, guteza imbere imitangire ya serivisi n’ibindi byinshi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!