Kayonza: Gitifu w’Akagari afunzwe akekwaho kunyereza ibihumbi 800 Frw by’abaturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarubare gaherereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga 827 500 Frw abaturage bakusanyirije kubaka ibyumba by’amashuri.

Uyu muyobozi witwa Esperance Kibukayire, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB). Bivugwa ko aya mafaranga yayanyerejwe umwaka ushize.

Iperereza ryakozwe na RIB rigaragaza ko yakusanyijwe n’abaturage bafatanyije n’ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Kiburara, bakayamuha ngo ayajyanye kuri Sacco ariko ntayajyane.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yemeje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje.

Mbabazi yaburiye abitwaza imyanya y’ubuyobozi bafite bagakoresha mu nyungu zabo imitungo y’abaturage igamije gukoreshwa muri gahunda z’iterambere.

Ati “Kunyereza umutungo watanzwe n’abaturage byakozwe n’uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa bituma batakaza icyizere kandi bibangamira imbaraga bashyizemo ngo bagire ibyumba byinshi by’abanyeshuri.”

Yavuze ko RIB izakomeza gushakisha no kugaragaza abakora ibyaha ariko anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bayobozi babigiramo uruhare.

Nahamwa n’icyaha, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza