Akarere ka Kayonza kabarizwamo amashuri y’incuke 100 arimo aya Leta 64. Hari kandi amashuri abanza 101 ya Leta ndetse n’amashuri yisumbuye 50 ya Leta. Usanga abanyeshuri bayigamo ari benshi mu ishuri ku buryo haba harimo ubucucike bwinshi. Kuri ubu mu ishuri rimwe habarizwamo abarenga 60 nyamara rifite ubushobozi bwa 46.
Mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw’aka karere bwatangiye kwegera abafatanyabikorwa basanzwe bagakoreramo, bubaganiriza ku kuba bakubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ku ikubitiro umufatanyabikorwa ’Association Mwana Ukundwa’ yubatse ibyumba by’amashuri bitandatu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Adelaïde ruherereye mu murenge wa Kabare ndetse anashyiramo ibikoresho.
Umuyobozi wa Association Mwana Ukundwa, Dr Byiringiro Samuel, yavuze ko nk’abantu basanzwe bakora ku burenganzira n’ubuzima bwiza bw’umwana, bahisemo kubaka ibyumba by’amashuri ndetse bakanashyiramo ibikoresho birimo intebe kugira ngo bafatanye n’ubuyobozi mu gutuma abana bigira ahantu heza nta bucucike burimo.
Ati "Ibyumba byadutwaye miliyoni 70 Frw. Kugira uruhare mu burezi rero ni byiza kugira umuryango mwiza ni ukugira umwana utekanye. Umwana utekanye rero ni umwana wize, uri mu ishuri, ni umwana uhabwa uburere n’ubumenyi byiza. Ntabwo ubu bihagarariye aha. Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu tuzakomeza n’ahandi henshi mu gihugu.”
Ndagijimana Jean Pierre uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Adelaïde, yavuze ko ibyumba by’amashuri bubakiwe bigiye kubafasha mu kugabanya ubucucike buri hejuru bwahagaragaraga. Yatanze urugero ku mashuri y’incuke aho bari bafite icyumba kimwe kandi bafite abana 272.
Ati “Ubu aya mashuri atandatu aradufasha gukemura ikibazo cyo mu mashuri y’incuke, binadufashe gukemura ibibazo by’ubucucike mu mashuri abanza.”
Mukahirwa Odette ufite umwana wiga mu ishuri ry’incuke, yavuze ko byari bibangamye cyane kubona abana barenga 200 mu ishuri rimwe, agaragaza ko ubu bishimiye amashuri bubakiwe ndetse agiye gutuma abana babo biga neza.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kayonza, Ntaganda Innocent, yavuze ko uretse umufatanyabikorwa Mwana Ukundwa, banafite undi mufatanyabikorwa witwa AEE, na we wabubakiye ibyumba by’amashuri muri gahunda bihaye yo gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kugabanya ubucucike.
Ati “Ubu hano turava ku byumba 25 twari dufite tugere ku byumba 31. Urumva ko hari ikintu kiri bugabanye cyane mu bucucike. Rero nk’akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, tugiye gutegura ingengo y’imari ku buryo hari ibyumba byinshi bizubakwa, bigabanye ubu bucucike mu buryo bugaragara.”
Kuva mu 2020, mu Karere ka Kayonza hubatswe ibyumba by’amashuri 2000, byiyongera ku 5000 byari bisanzwe. Ubuyobozi buvuga ko ikibazo cy’ubucucike kigihari cyane kuko hari aho abana biga mu gitondo, abandi bakiga nimugoroba nyamara Leta yifuza ko bose biga umunsi wose ibyumba bikenewe nibimara kuboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!