Kayonza: Abaturage barashinja leta kubahombya arenga miliyoni 70 Frw buri mwaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Abaturage bibumbiye muri koperative Duterimbere ihinga umuceri mu gishanga cya Gacaca giherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, barashinja leta kubahombya arenga miliyoni 70 Frw buri mwaka nyuma y’aho itubakiye ikidendezi (dam) gifata amazi ava i Musozi akamanukira mu muceri wabo akawurengera ntibasarure.

Ni igishanga gifite ubuso bwa hegitari 400 zatunganyijwe kugira ngo zihingweho umuceri. Mu 2013 ngo umushinga ukorera muri MINAGRI ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi hibandwa cyane ku bikorwa byo kuhira imyaka ku misozi (RSSP) waje gutunganya imiyoboro izajya inyuramo amazi ava kuri dam agera ku mirima y’abaturage ariko ngo byarangiye idamu itubatswe nyamara igishanga cyose cyari cyaramaze kuzengurutswa imiyoboro yifashishwa mu kuhira.

Nyuma ngo abaturage bakomeje guhinga umuceri nkuko bisanzwe byagera mu gihe cy’imvura amazi aturuka mu misozi akamanuka akabicira umuceri bagahomba. Kuri ubu hegitari 100 abaturage baretse kuzihingaho umuceri mu gihe ngo buri mwaka nibura hegitari ziri hagati ya 55 na 70 ziba zihinzeho umuceri zirarengerwa bagahomba.

Kakuze Drocella uhinga ku buso bungana na hegitari imwe yagize ati “ Njyewe hari umurima mfite weragamo toni ariko nakuyemo imifuka itanu, ubwo rero urumva ko nahombye. Hari ahandi hari imirima itareze kubera ko nta mazi yagezemo, rero batwubakiye ruriya rugomero twakweza bikatugirira umumaro.”

Karasanyi Jean Claude we yagize ati “Igihombo duhura nacyo aha ngaha tugitezwa n’umwuzure kubera amazi menshi aturuka ku kuba tudafite idamu ifata amazi ava mu misozi akamanuka nta rutangira akaruhukira mu mirima yacu. Nari nahinze ubuso bwa hegitari ni ukuvuga ni imirima itanu, tumaze kubagara amazi yaraje yose arayirengera mpomba arenga miliyoni n’ibihumbi 200 nari nashoyemo.”

Karasanyi yavuze ko uyu mwuzure uza buri mwaka mu gihe cy’imvura agasaba leta kubafasha bagakora urwo rugomero nkuko bari babibemereye ubundi bakiteza imbere.

Umuyobozi wa Koperative Duterimbere Gasasira Thomas, yavuze ko iyi damu ifata amazi yari kubakwa na leta ibinyujije muri RSSP uyu mushinga ukagenda udindira kugeza ubwo usa n’uwibagiranye.

Ati “Muri 2012 kugeza 2014 hari idamu yari kubakwa na RSSP ariko bigizwemo uruhare na leta, yari kujya ifata amazi aturuka hirya mu misozi ikaba yari kubakwa ahitwa mu Karuruma ndetse n’ibikorwa remezo bindi byarubatswe nubwo bitangiye gusaza, yari yashyizweho ngo idufashe gufata amazi amanuka ari menshi.”

Yakomeje avuga ko kutayubaka byatumye bahomba cyane kuko nko muri uyu mwaka bahombye miliyoni 76 Frw kubera iki kibazo, hakiyongeraho imbuto,amafumbire imiti, imbaraga z’umuturage biba byagendeye muri uwo muceri.

Gasasira yavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere nabwo bukabakorera ubuvugizi ariko bikarangira ntagikozwe.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kuhira no gutunganya ubutaka mu Kigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Emile Ruzibiza yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse bari kugishakira igisubizo vuba aha.

Ati “ Iriya damu yakorewe ubugororangingo ubu iri muri gahunda turayiteganya mu mushinga tugiye kuzakorana na banki y’isi, abaturage bizere ko mu minsi mike rwose bazatangira kubona ikorwa n’ubu turi mu nama na banki y’isi turebera hamwe ibisabwa ngo dusinyane amasezerano.”

Ruzibiza yavuze ko mu mwaka umwe iyi damu izaba yubatswe ngo kuko bayiteganyije kuzayikora mu za mbere zizubakwa muri gahunda y’uwo mushinga bazaterwamo inkunga na banki y’isi.

Koperative Duterimbere Murundi ihinga mu gishanga cya Gacaca igizwe n’abanyamuryango 1647. Ihinga umuceri ku buso bungana na hegitari 400 kuri ubu bakaba basigaye bahinga izigera kuri 300 nyuma y’aho izindi zitakigerwamo n’amazi.

Abaturage bavuga ko umuceri uhingwa muri iki gishanga cya Gacaca ukunda kwangirika wenda kugera mu gihe cyo kwera
Ibikorwaremezo byubatswe mu myaka umunani ishize byatangiye kwangirika kubera kudakoreshwa
Umuyobozi wa koperative Duterimbere Gasasira Thomas avuga ko buri mwaka bahomba arenga miliyoni 70 Frw kubera kutagira urugomero rufata amazi
Uyu mukecuru avuga jo yejeje imifuka itanu mu butaka bwavagamo toni imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .