Kayibanda Pie, umuhungu wa Grégoire Kayibanda yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Kayibanda Pie, umuhungu wa Kayibanda Grégoire wabaye Perezida w’u Rwanda yapfuye kuri uyu wa Kabiri, agwa mu Bubiligi aho yabaga.

Ntabwo amakuru y’icyahitanye Kayibanda Pie aramenyekana gusa bivugwa ko yaba yazize uburwayi bw’umutima.

Kayibanda Pie ni umuhungu w’imfura wa Grégoire Kayibanda. Yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 1976 ubwo yari arwaje se nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Juvenal Habyarimana, agafungirwa iwe i Kavumu mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga hafi y’icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi.

Grégoire Kayibanda yapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 15 Ukuboza 1976 ari kumwe n’umwana we Kayibanda Pie.

Ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal, Kayibanda Pie yahembwe kuba umudepite nk’impozamarira y’urupfu rwa se.

Kayibanda Pie yaguye mu Bubiligi aho yari atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .