Abangavu baterwa inda bafata inshingano yo kurera bataragira amikoro ahagije, rimwe na rimwe bigatuma abana babo bagwingira.
Mu guhangana n’iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa, bashyiraho gahunda zigamije kubakira ubushobozi abo bangavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko umumaro wo kubakira ubushobozi abangavu batewe inda ari munini cyane kuko birenga bo ubwabo, abana babyaye, bikanagera ku babyeyi babo n’igihugu muri rusange.
Ati “Kuko iyo umwana aje hano akiga umwuga, tukamuhuza n’umufatanyabikorwa akabona ibikoresho, atangira gushyira mu bikorwa ibyo yize. Uko byamera kose, aba ahanze umurimo kandi umurimo ubyara inyungu. Hari nubwo birenga kuba ubwe, akaba yafasha bagenzi be batagize amahirwe yo kwiga umwuga, bityo imirimo myinshi igahangwa bitururse kuri bake bayize.”
Umuhoza yavuze ko igikuru kurusha ibindi ari uko kubakirwa ubushobozi birinda abangavu kongera kugwa mu bishuko ndetse bikanarinda abana babo kugwingira.
Ati “Iyo umwangavu aje muri iki kigo, umwana we bamushyira mu irerero, ku buryo nyina ajya mu ishuri akiga umwuga, n’umwana we hirya ari guhabwa serivisi zitangirwa mu irerero.”
Global Health to Heal (GHH) ni umwe mu miryango ifatanya n’Akarere ka Karongi muri gahunda yo komora ibikomere no kubakira ubushobozi abangavu batewe inda.
Umwangavu umwe watewe inda afite imyaka 16, yavuze ko guterwa inda byatumye yumva Isi imurangiriyeho, agera aho yumva yakwiyahura.
Ati “Nicaraga mu bandi nkiheba, nkumva ntakwegera abandi, Mama na we akantererana.”
Nyuma ngo yaje guhura n’umuryango GHH, umufasha kwakira ibyamubayeho no kwiga umwuga w’ubudozi.
Ati “Nzi kudoda amaribaya, amakanzu, amajipo n’amapantalo. Icyo ntaramenya kudoda neza ni ikote. Uyu mwuga uzamfasha kwibeshaho njye n’umwana wanjye.”
Umuyobozi wa GHH, Rev. Past. Ndayishimye Jean Berchmans, avuga ko ishuri ‘Rays of Hope’ ryashyizwe n’uyu muryango rimaze kwigisha imyuga abangavu barenga 200.
Ati “Uyu munsi twahaye impamyabushobozi abangavu 111, umwaka ushize bari 96, mbere yaho bari 28. Ibyo turi kubona biri kuduha icyizere ko tutari guta igihe cyacu kubera ko mu barangije, abenshi ubu baritunze. Itsinda ryarangije umwaka ushize, abenshi muri bo bahise babona akazi mu nganda i Kigali.”
Imibare y’Akarere ka Karongi igaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda wagabanyutse kuko mu mwaka wa 2024, abatewe inda ari 83 mu gihe mu 2020 barengaga 300.
Imibare igaragaza ko mu 2020 mu gihugu hose abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bagera ku 23.111, na ho mu 2022 bagera ku 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera ku 22.055.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!