Ni ubucukuzi bukorerwa mu mirenge ya Rugabano, Rubengera, Gitesi, Gashali, Murambi n’igice cy’umurenge wa Murundi. Ababukora bavuga ko baba bashakamo zahabu.
Abahinzi bafite imirima ku nkombe z’iyi migezi, bamaze iminsi binubira ko ubu bucukuzi bwangiza imyaka yabo.
Ntabareshya Sosthene wo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rugabano, yari yahinze ibijumba mu kabande ateganya ko bizamutunga nk’amezi atandatu, ariko aba bacukuzi bazwi ku izina rya ba Munyongoro barabyangije.
Ati “Umurima wose barawurangije sinzigera ngeramo. Twarahegeraga bakatwirukankana, ariko ubu turashimira ubuyobozi ko bwabakuyemo."
Ntawiyanga Joseph wo mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Rugabano, yabwiye IGIHE ko ubu bucukuzi bukwiriye gukumirwa aho bukigaragara kubera igihombo buteza.
Ati “Turasaba ko ubuyobozi bwakongera bugahagurukira iki kibazo kuko kiratubangamiye. Urahinga imyaka bakayirandagura kandi ntacyo wavuga kuko ubegereye bakumerera nabi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yaganiriye na IGIHE, avuga ko ubucukuzi butemewe ari ikibazo kibangamiye akarere kubera ko bwangiza ibidukikije, bukanateza urugomo.
Ati "Tumaze gufata abagera kuri 68, hari n’abo twajyanye kugororwa. Ku bijyanye n’ubushakashatsi bwo kumenya ingano ya Zahabu irimo, dutegereje igisubizo cy’Urwego cy’Igihugu rushinzwe ibijyanye n’ubucukuzi. Ubu iyo tumenye ko hari abarimo gucukura tujyana n’izindi nzego tukabafata.”
Muzungu akomeza avuga ko kubafata bisa n’ibigoye cyane kuko akenshi iyo babonye imodoka z’umutekano bakwira imishwaro. Ikindi kandi ni uko nihaboneka ikigo gikora ubucukuzi mu buryo bwemewe n’amategeko kizatanga akazi bikagabanya ibi bibazo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!