Ni ubusabe yatanze yisunze imyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano n’ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni kenshi umuryango mpuzamahanga wingingiye Leta ya RDC kuganira na M23 kugira ngo bishakire hamwe igisubizo kirambye cy’umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, ariko Leta yakomeje kubyanga, ihitamo gukoresha imbaraga z’igisirikare.
Uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigaba ibitero ku birindiro bya M23, ni ko uyu mutwe witwaje intwaro ufata ibindi bice. Ni na ko byagenze tariki 23 Mutarama ubwo wafataga umujyi wa Sake na tariki 27 Mutarama ubwo wafataga Goma.
Cardinal Ambongo yagaragaje ko iyo Leta ya RDC yanga kuganira na M23, iba itakaza umwanya kuko uburyo ihitamo gukoresha mu gukemura iki kibazo nta musaruro butanga, ahubwo burushaho gushyira abaturage mu bibazo.
Muri Misa yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 9 Mutarama, Cardinal Ambongo yagize ati “Ibiganiro ni ijambo ryera, ni jambo rya ngombwa ryadufasha kuva mu bibazo turimo. Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo bimaze imyaka mirongo, bisaba ko tuganira n’abo twita abanzi…Igihugu kiri mu byago, buri munota ugenda ni ingenzi. Mureke twirinde gutakaza ikindi igihe niba dushaka gutabara igihugu cyacu.”
Cardinal Ambongo yatangaje ko mu gihe byaba ngombwa, Leta ya RDC ikwiye kujya mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 kugira ngo ivugane n’abahagarariye uyu mutwe witwaje intwaro, kuko icy’ingenzi ari ukugera ku gisubizo kizana amahoro arambye.
Ati “Niba ari ukujya i Goma, tuzajyayo. Tuzagenda, tuganire na buri wese. N’iyo baba baba ku kwezi, tuzabasangayo. Ntacyo twageraho tudahaye urubuga bose, niba dushaka ko ibi biganiro bivamo igisubizo kirambye.”
Guverinoma ya RDC yatangaje ko yishimiye imyanzuro yavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, ariko ntiyagaragaje ko izava ku izima, ikagirana na M23 ibiganiro bitaziguye nk’uko yabisabwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!