Kanye West yasutse amarira ubwo yasobanuraga uko inda ye ababyeyi be bari bagiye kuyikuramo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Kanye West yatangiye urugendo rwo kwiyamamaza nk’umwe mu bazahatanira umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku ikubitiro kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga yatangiriye mu Mujyi wa Charleston muri Leta ya South Carolina. Uyu mugabo w’imyaka 43 ari kwiyamamaza nk’umukandida wigenga ariko mu mutaka w’ishyaka rye yise Birthday Party.

Uyu muhanzi yagaraye mu mutwe afite inyogosho igaragaza imibare ya ‘2020’ yambaye ikote ry’ubwirinzi bw’amasasu aganiriza abari bitabiriye adakoresheje indangururamajwi.

Hari aho yageze ararira avuga ku bijyanye no gukuramo inda, ikintu ashyize imbere guhangana nacyo mu kwiyamamaza kwe. Yavuze ko ababyeyi be bari bagiye gukuramo inda ye. Ati “Hari igihe ubu muba mutabona Kanye West Mama wanjye yarantabaye, papa yashakaga ko inda yanjye ivamo.”

Yakomeje agira ati “ Nanjye nari ngiye kwica umwana w’umukobwa wanjye. N’ubwo umugore wanjye Kim Kardashian ashobora gushaka ko dutandukana nyuma y’iyi mbwirwaruhame, yabyaye umukobwa wanjye North n’ubwo njye ntabishakaga.”

N’ubwo Kanye West yavuze ko gukuramo inda bikwiriye kuguma mu mategeko ya Amerika, yavuze ko nibura hagomba gushyirwaho ubufasha bwihariye ku bagore babyaye.

Ati “Nibura buri wese ufite umwana agahabwa miliyoni y’amadorali” nubwo atavuze aho ayo mafaranga azajya aturuka.

Mu cyumweru gishize Kanye West yatanze ibyangombwa mu biro bya Komisiyo ishinzwe amatora muri Leta ya Oklahoma.

Muri Leta zimwe na zimwe muri Amerika itariki yo gutanga kandidatire yararenze, ndetse uyu mugabo aherutse kwandika kuri Twitter asaba abakunzi be kumushyigikira bashyira umukono ku cyifuzo gisaba kongerwa mu bahatanira umwanya wa Perezida wa Amerika muri muri Leta ya Caroline y’Amajyepfo.

Kugira ngo yongerwe kuri lisiti y’abakandida muri Leta ya Caroline y’Amajyepfo asabwa nibura kuba yabonye abantu 10 000 babisinyiye bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Mbere.

Kanye West yasutse amarira ubwo yasobanuraga uko inda ye ababyeyi be bari bagiye kuyikuramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .