Ni inkuru yamenyekanye ku wa 21 Gashyantare 2025, ubwo hagaragaraga umurambo w’umugabo, aho byagaragaye ko abamwishe, bakase isura ye n’ikiganza bakabijyana.
Abamubonye bwa mbere bavuze ko yari aryamye acuritse umutwe, yambaye umupira w’icyatsi n’ipantaro y’umweru, iruhande rwe hari inkweto za bodaboda zitukura.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari yaciwe ukuboko kw’ibumoso, batwaye ikiganza cyako, ndetse bakanamukata mu isura, ibyo baheraho bakeka ko yaba yishwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby’uru rupfu, avuga ko n’iperereza kuri uru rupfu ryatangiye, aho hari abantu bane batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri uru rupfu.
Ati ”Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Remera Rukoma gusuzumwa. Polisi yafashe abagabo bane bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe iperereza rigikomeje.”
Mu Karere ka Kamonyi, hakomeje kumvikana inkuru z’ubugizi bwa nabi, ndetse n’ubu hari andi makuru IGIHE yamenye y’inka y’imbyeyi yari kumwe n’iyayo zasanzwe mu kiraro zatwitswe zose zigakongoka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!