Kamonyi: Uwarokotse Jenoside yatemaguriwe imyumbati n’abantu bataramenyekana

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 Mata 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Umudugudu wa Nyabitare, abantu bataramenyekana biraye mu murima we batema imyumbati ihinzemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbili n’igice, nibwo imyumbati yo mu murima wa Nsengiyumva yashyizwe hasi.

Uyu mugabo yagiye mu mirima ye ibiri y’imyumbati, asanga yangijwe aho abantu bayivunaguye mu buryo bukabije kandi bikaba byagaragaye ko indi mirima y’abaturanyi yo ntacyo bayikozeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yatangaje ko ababikoze bataramenyekana.

Yagize ati “Kugeza ubu ababikoze ntibaramenyekana, dukomeje iperereza dufatanyije na RIB n’izindi nzego dukorana, ngo ababigizemo uruhare bamenyekane kandi bakurikiranwe.”

“Uwo muturage kugeza ubu nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi, usibye ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka ushize 2019, yari yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo ariko nta nubwo yigeze agira abantu avuga cyangwa ngo agaragaze abantu babigizemo uruhare rwo ku muhemukura, we agaragaza ko nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi be ariko iperereza rirakomeza tumenye ababigizemo uruhare.”

Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko muri iki cyumweru hagaragaye ibindi bibazo bine bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko amatariki agiye gukurikira aribwo Jenoside yagize ubukana bukomeye muri Kamonyi, akaba yasabye abaturage kwirinda ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugendera mu murongo w’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko guhera tariki 7 Mata kugera ku wa 12 Mata 2020, mu gihugu hose hari hamaze kwakirwa ibibazo 46 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Intara y’Amajyepfo ikaba ariyo yakozwemo ibyaha byinshi bigera kuri 18.

Yagize ati “Ubu tumaze kugera ku byaha 46 byakiriwe, harimo birindwi byo mu Mujyi wa Kigali, 10 byo mu Burasirazuba, bitandatu byo mu Burengerazuba, 18 byo mu Majyepfo na bitanu byo Majyaruguru.”

Itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 25 Nzeri 2018 mu ngingo ya 4 y’iri tegeko isobanura ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .