Kaminuza ya Kigali igiye kugura imitungo yahoze ari iya KIM

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Kigali yatangaje ko igiye kugura inyubako n’ibindi bikorwa remezo byahoze bikoreshwa na KIM (Kigali Institute of Management) yafunze imiryango mu ntangiriro z’iki cyumweru.

KIM yatangaje ko ifunze imiryango kubera ibibazo by’amikoro byari bimaze igihe biyishegesha.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Gustave Tombola, yabwiye The New Times ko impande zombi zamaze gusinya amasezerano y’ubugure.

Yagize ati “Mu masezerano harimo gusigarana ibikorwa remezo byose n’imitungo y’ishuri.”

Tombola kandi yavuze ko abanyeshuri bigaga muri KIM bagizweho ingaruka no gufunga kwayo, bazaba bafite uburenganzira bwo guhitamo kwiga muri Kaminuza ya Kigali cyangwa izindi.

Ati “Bahawe ikaze muri Kaminuza ya Kigali ariko ntibivuze ko batemewe kujya mu zindi Kaminuza. Bafite uburenganzira bwo guhitamo Kaminuza bashaka.”

Yavuze ko n’abarimu bigishaga muri iyo Kaminuza bashobora gusaba gufashwa bikigwaho.

Ifungwa ritunguranye rya KIM ryagize ingaruka ku banyeshuri bayigagamo, dore ko hari abari bageze mu myaka ya nyuma bategereje gusoza.

Umunyeshuri witwa Uwimana yavuze ko batunguwe n’amakuru y’ifunga ry’ishuri ryabo.

Yagize ati “Twatekerezaga ko izafungura nk’izindi Kaminuza zose, none ubu twabuze epfo na ruguru. Abandi bamaze ukwezi biga. Turasaba ko bakorana na HEC tukabona izindi Kaminuza zitwakira.”

Uwimana yavuze ko KIM yasabye abayigagamo bose kujya gufata ibyemezo by’amasomo bari bamaze kwiga (Transcripts) bitarenze tariki 20 Ugushyingo.

Uyu munyeshuri yavuze ko uko bakomeza gutinda ari igihombo ku bari bageze mu mwaka usoza ndetse n’abandi bishobora kugora bakareka ishuri burundu.

Yagize ati “Ubu turi abanyeshuri basaga 800, abagera kuri 300 bari bari mu mwaka wa nyuma. Turasaba ubufasha kugira ngo twiyandikishe mu zindi Kaminuza.”

Bond Tumusime, umwarimu umaze igihe kinini yigisha muri KIM na we yagaragaje ko ari ibibazo kuba Kaminuza ifunze imiryango bitunguranye.

Yagize ati “Turacyategereje. Kuwa Mbere nibwo nakiriye ibaruwa ihagarika amasezerano. Nahise nsaba akazi muri Mount Kenya University na Kaminuza ya Kigali ariko nta gisubizo ndabona.”

Uyu mwarimu yavuze ko bishoboka ko kaminuza zakwanga kwakira abakozi bashya kuko nazo zisanganywe abari barahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, no kuba icyo cyorezo cyarazisize mu bihombo n’ibibazo by’ubukungu.

Tumusime yavuze ko bari bamaze umwaka badahembwa, kubura akazi mu buryo butunguranye ashimangira ko bizaba ikibazo gikomeye.

Ai “Nkanjye bandimo asaga miliyoni icumi. Kuba nta kazi rero bizatuma ikibazo kirushaho gukomera. Turi mu bibazo kandi uko bimara igihe kirekire, niko birushaho. Dukeneye amafaranga yacu ngo turebe ikindi twakora.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje yavuze ko basabye KIM gutanga urutonde rw’abanyeshuri bose bari bafite n’imyaka bari bagezemo, kugira ngo boroherezwe kubona andi mashuri abakira.

Yavuze ko bagitereje urwo rutonde. Ati “Nitumara kwakira urutonde, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo basubire ku ishuri nka bagenzi babo.”

Mu kwezi gushize nibwo amashuri makuru amwe na za Kaminuza byasubukuye amasomo, nyuma y’amezi arindwi afunze kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

KIM yashinzwe mu 2005. Yashinzwe n’inzobere mu icungamari Peter Rutaremara, witabye Imana umwaka ushize.

KIM University yafunze imiryango kubera ibibazo by'amikoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .