00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yakiriye inama mpuzamahanga ihuza abashakashatsi mu by’imari n’ubucuruzi

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 17 June 2022 saa 05:17
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) yakiriye ku nshuro ya gatanu, inama mpuzamahanga ngarukamwaka ihuza abashakashatsi ku bukungu n’ubucuruzi baturutse muri za kamizuza zo hirya no hino.

Iyi nama yiswe ‘International Conference of East Africa Business and Economic Watch (5th EABEW-2022) yatangiye ku wa 16 Kamena i Kigali, ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Jönköping muri Suède.

Iyi nama kandi itegurwa ku bufatanye bw’amashami y’ubukungu n’ubucuruzi ya kaminuza zo muri Afurika nka Makerere University yo muri Uganda, Kaminuza ya Dar Es Salaam muri Tanzania, Kaminuza y’i Addis Ababa muri Ethiopia na University Eduardo Mondlane yo muri Mozambique.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku “Iterambere ry’ahazaza rirambye nyuma y’icyorezo cya COVID-19”.

Mu minsi ibiri izamara, hazamurikwa inyandiko 58 zikubiyemo ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa n’abantu 150 baturutse mu bihugu 17.

Abarenga 30 muri abo bashakashatsi ni Abanyarwanda biganjemo abarimu bigisha muri kaminuza zitandukanye.

Ubushakashatsi bukubiyemo ibibazo n’ibisubizo ku bukungu n’ubucuruzi buramurikwa maze hakabaho kungurana ibitekerezo hagamijwe kubunononsora neza.

Iyo bunogejwe ku buryo bukwiye, bushyirwa hanze kugira ngo bwifashishwe n’inzego zifata ibyemezo, amashuri n’izindi mu gufata imyanzuro yerekeye ubukungu n’ubucuruzi.

Umuyobozi wa UR-CBE, Dr. Dr Rutayisire Pierre Claver yavuze ko iyi nama igamije gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo byugarije Isi cyane mu gihe ikiri guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Ati “Ubu bushakashatsi buba bugamije kongera uruhare rwa kaminuza mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitwugarije.”

Umuyobozi ushwizwe ubushakashatsi muri UR, Prof. Bideri Ishuheri Nyamulinda, yavuze ko iyi nama ifasha abayitabira kungurana ubumenyi, bagirana inama bikanabahuza kugira ngo barusheho gukorana no mu gihe kizaza.

Ati “Abashakashatsi ba hano mu Rwanda bakwiye kuganira n’abaturutse hanze kugira ngo bungurane ubumenyi banabashe kumenya aho abandi bageze. Byaba na byiza ko bava aha bumvikanye uburyo batangira gukorana.”

Umwe mu bashakashatsi bitabiriye iyi nama, Muyoboke Fabrice uri gukora ubushakashatsi bwerekeye ingufu zifashishwa mu bicanywa ziboneka mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko yiteze ko iyi nama izamusigira amahirwe yo gusohora ubushakasuhatsi bwe.

Ati “Namuritse ubushakashatsi bwanjye ndetse ababubonye barabwishimira ubu igisigaye ni kubushyira ku mbuga zitandukanye nka Google abantu bakajya babasha kubusoma.”

EABEW yatangiye muri 2015, nyuma iza gusubikwa mu myaka ibiri ishize bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Kuva yatangira muri 2015, hamaze gusohoka ibitabo 10 bikubiyemo bumwe mu bushakashatsi buba bwaganiriweho muri iyi nama.

Bumwe mu bushakashatsi bugaragajwe muri iyi nama, bushyirwa ku mbuga zitandukanye kugira ngo abantu babashe kubusoma
Abashakashatsi ku bukungu n'ubucuruzi baturutse mu bihugu 17 bahuriye i Kigali
Kuva iyi nama yatangira muri 2015, hamaze gusohoka ibitabo 10 bikubiyemo bumwe mu bushakashatsi buba bwaganiriwe muri iyi nama
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Jönköping muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .