Bwasobanuye ko izi mpamyabumenyi zo mu byiciro bitandukanye n’amasomo atandukanye zizatangirwa mu birori bizabera muri sitade y’ishami ryayo riherereye mu karere ka Huye, mu majyepfo y’u Rwanda.
Bwagize buti “Kaminuza y’u Rwanda izagira ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10 tariki ya 25 Ukwakira 2024 muri sitade y’ishami rya Huye. Abanyeshuri hafi 8000 bize amasomo atandukanye, bo mu byiciro n’ibihugu bitandukanye bazarangiza amasomo.”
Ibirori nk’ibi biheruka byabereye muri Stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze tariki ya 17 Ugushyingo 2023, ubwo abanyeshuri 8321 b’iyi kaminuza bahabwaga impamyabumenyi. Wari umubare munini cyane ugereranyije n’umwaka wa 2022, kuko ho zari zahawe 5702.
Mu mwaka ushize, abanyeshuri 127 b’abanyamahanga bize muri iyi kaminuza bari mu bahawe impamyabumenyi. Baturutse mu bihugu 20 birimo Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun, Nigeria n’u Bushinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!