00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame yavuze ku mukoresha wa Tshisekedi wakubiswe n’inkuba yumvise ko yabaye Perezida

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 March 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko uwahoze ari umukoresha wa Félix Tshisekedi yakubiswe n’inkuba ubwo yumvaga ko agiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Mutarama 2019 ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2018. Ni umwanya yari ahataniye na Martin Fayulu na Emmanuel Ramazani Shadary.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze igihe kinini mu Bubiligi, akora imirimo itandukanye irimo gutwara taxi voiture.

Yagize ati “Urabizi ko Félix yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi. Yabaye umushoferi wa taxi, yabaye byinshi nk’ibyo, ariko anafite imyitwarire mibi.”

Perezida Kagame yasobanuye ko mu Bubiligi, Tshisekedi yari yarahawe akazi n’umushoramari ufite iguriro rya pizza, ko kuzigeza ku bakiliya.

Ati “Umugabo wamuhaye akazi, wo mu muryango w’Abataliyani, ubu ni umusaza, yari afite iguriro rya pizza, Félix we yarazitwaraga. Ubwo uyu musaza yumvaga ko Félix yabaye Perezida, yaravuze ati ‘Oh, Mana yanjye! Uyu nguyu?’ Ni nk’aho yavuze ati ‘Uyu muntu utaranakoraga neza akazi ko gutwara pizza yabaye Perezida!’?

Perezida Kagame yatangaje ko igihugu cyiza nka RDC kitakabaye gifite umuyobozi nk’uyu.

Tshisekedi ntiyagiraga gahunda

Nk’uko byatangajwe na Le Soir muri Nyakanga 2024, Tshisekedi yakoreye Pizzeria Godo, iduka rya pizza riherereye mu mujyi wa Bruxelles. Ni akazi yahawe n’umusaza w’Umutaliyani, Francisco Piscopo.

Piscopo yasobanuye ko ubwo yahaga Tshisekedi aka kazi, yabikoranye impuhwe nyuma y’aho amusobanuriye ko umuryango we wakennye kuko ubusanzwe nta mpamyabushobozi n’imwe yari afite.

Yagize ati “Félix namuhaye akazi kubera impuhwe. Yambwiye ko se yabaye Minisitiri w’Intebe wa Zaïre ariko ko ubukire bwabo bwayoyotse. Yabaga mu icumbi rito hamwe n’umugore we n’abana. Akenshi nijoro yanyweraga inzoga imbere y’iyi Pizzeria, we n’inshuti ze baganira politiki.”

Uyu musaza yasobanuye ko ubwo Tshisekedi yabaga Perezida, yishimiye iyo nkuru kandi ko yagize ishema kuko ryari iterambere ry’umuntu bahuye asa n’aho nta hantu ho kuba afite.

Ati “Ubwo namenyaga ko yabaye Perezida wa RDC, naratunguwe kandi ngira ishema. Nahuye na we asa n’utagira aho kuba, ntacyo yari afite, numva ko afite uburyo bwo gutera imbere.”

Piscopo yatangaje ko nyuma y’imyaka itanu, yatangiye kubabazwa n’imyitwarire ya Tshisekedi, ubwo yumvaga Abanye-Congo baba mu Bubiligi bamuvuga nabi, na raporo mpuzamahanga zimurega.

Ati “Ariko nyuma y’imyaka itanu, numvise ibyo Abanye-Congo baba i Bruxelles bamuvugaho, no kubona raporo mpuzamahanga, ntacyo nari gukora keretse kumva mbabaye.”

Uyu musaza yavuze ko Tshisekedi ayobora RDC nabi nk’uko yatwaraga pizza, akerewe, mu kavuyo, agahombya Pizzeria Godo.

Yagize ati “Ayobora Congo nk’uko yatwaraga pizza: buri gihe yakerewe, ajagaraye, amafaranga akabura ntatange ibisobanuro.”

Piscopo yasobanuye ko Tshisekedi yamukoreye imyaka itatu kugeza ubwo umugore we, Denise Nyakeru Tshisekedi, yabonaga akazi ko kwita ku basaza n’abakecuru mu kigo cyitwa Romana i Bruxelles.

Yagiriye Tshisekedi inama yo kugira gahunda, agakora inshingano y’Umukuru w’Igihugu abishyize ku mutima.

Ati “Uriya muhungu ndamukunda…Nifuza ko Félix yantumira muri Congo, akamenya ko akindi ku mutima kandi ko mufata nk’umuhungu wanjye.”

Tshisekedi ayobora RDC nyuma yo kuba umushoferi wa taxi
Perezida Kagame yagaragaje ko Tshisekedi yari asanzwe yitwara nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .