00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabuga Félicien yashinjwe kugira uruhare mu kurimbura Abatutsi mu buryo bubiri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 04:36
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), bwagaragaje uburyo Kabuga Félicien yagize nkana uruhare mu bikorwa byari bigambiriye kurimbura Abatutsi, binyuze muri radio RTLM yashinze no gutanga inkunga zakoreshejwe muri Jenoside.

Kuri uyu wa Kane nibwo IRMCT yatangiye kuburanisha Kabuga w’imyaka 89, utari mu cyumba cy’urukiko i La Haye mu Buholandi ku bushake bwe.

Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, gushishikariza no gukangurira rubanda gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi no gutoteza, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko Kabuga yari mu bantu bashakishwaga cyane ku isi mu gihe kirenga imyaka makumyabiri, kugeza afashwe muri Gicurasi 2020, aho yari yihishe mu Bufaransa.

Yagize ati "Mu mezi make ari imbere, tuzashyira ahagaragara ibimenyetso by’ibyaha bye, imbere y’urukiko na rubanda muri rusange. Uru rubanza ruzaba n’umwanya wo kongera kwibutsa isi akaga gakomeye k’ingengabitekerezo ya jenoside no gukwizakwiza urwango."

"Kabuga yagize uruhare runini mu guteza urwango ku Batutsi, gutesha agaciro inzirakarengane no gutuma habaho jenoside. Niba dushaka gukumira izindi jenoside, twese tugomba kuba maso mu kwirinda iri shishikariza. Imvugo yanga amoko, igihugu, ubwoko ndetse n’amadini ntabwo bigoye kuyimenya - igikenewe ni ubushake bwo kuyihagarika hakiri kare."

Mu ijambo ritangiza iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ingingo z’ingenzi z’urubanza rwa Kabuga.

Bumaze kwibutsa ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura abaturage b’Abatutsi b’u Rwanda, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kabuga yagize nkana uruhare rukomeye muri ibyo byaha mu buryo bubiri: ubwa mbere mu gushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n’ubwa kabiri aribwo guha amafaranga, guha intwaro no gutera inkunga Interahamwe.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, izo zari impande ebyiri z’igice kimwe: “RTLM yari imashini y’icengezamatwara yashishikarizaga ikanatera urwango rwarangiriye mu ihohoterwa ry’Abatutsi; noneho n’Interahamwe zumvaga ubutumwa bwa RTLM ziritoza, zitwaza intwaro ziteguye gushyira ubu butumwa mu bikorwa."

Mbere ya jenoside, Kabuga yari umwe mu bantu bari bakize kandi bakomeye mu Rwanda, akaba yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana, umugore we Agathe Kanziga n’agatsiko k’ akazu kayoboraga u Rwanda.

Nubwo yari afite amateka yoroheje cyane kandi akaba atarize amashuri ahambaye, Kabuga yakoze ubucuruzi ku rwego ruhambaye, hanyuma abukoresha kugira ngo yubake umubano n’abayobozi ba politiki, ingabo n’abandi bacuruzi hirya no hino mu Rwanda.

Igihe amashyaka menshi yatangiraga ndetse n’urugamba rwo kubohora igihugu mu ntangiriro za 1990, habayeho amacakubiri imbere mu buyobozi bw’u Rwanda, hagati y’abiyemeje gukomeza ubutegetsi bw’Abahutu gusa, n’abashyigikiraga amahoro n’ibitekerezo bitandukanye.

Kabuga yashinjwe ko yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ’Hutu pawa’ n’amagambo yangishaga rubanda Abatutsi.

Kabuga hamwe n’izindi ntagondwa z’Abahutu, aregwa ko yateguye ishyirwaho rya RTLM kugira ngo ikwirakwize ingengabitekerezo ya jenoside.

Yatanze amafaranga y’ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y’inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri Comite d’Initiative, ari rwo rwego rw’ubuyobozi bwa RTLM rukumbi rwari ruhari.

RTLM n’ubutumwa bwayo bwo kurwanya Abatutsi – yagize abayikurikira benshi vuba cyane imaze gutangira gukora itangazamakuru ryayo rya mbere muri Nyakanga 1993.

Igihe Minisiteri y’Itangazamakuru yagerageje gufunga RTLM kubera gukwizakwiza urwango, Kabuga yavugiye iyo radio ku buryo yakomeje gukora nta nkomyi, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Jenoside itangiye ku ya 7 Mata 1994, RTLM yari hose, isakaza ibiganiro amasaha 24 kuri 24 ku buryo yarenze Radio Rwanda nka radiyo yumvwaga na benshi.

Ibiganiro bya RTLM byahamagariye Abanyarwanda "gutsemba Abatutsi ku isi" no "kubazimiza burundu". RTLM yategetse kandi Interahamwe gutera abantu runaka, inashishikariza cyane cyane abagore b’abatutsi gufatwa ku ngufu hanyuma bakicwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, Kabuga yanateye inkunga itaziguye umutwe w’Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri Jenoside.

Yabahaye inkunga, agura kandi akwirakwiza intwaro, ategura imyitozo hanyuma ku giti cye awushishikariza ubwicanyi.

Kabuga ngo yabanje gushyigikira Interahamwe mu duce twa Muhima na Kimironko ya Kigali, hanyuma ava muri Kigali yerekeza i Gisenyi hagati muri Mata 1994. I Gisenyi, Kabuga ngo yari ku isonga mu bikorwa byo guharanira ko intwaro ziboneka, amafaranga atabura, ubwikorezi ndetse no gutera inkunga Interahamwe kugira ngo itsembabwoko rikomeze.

Amaherezo, Kabuga ngo yahunze Gisenyi n’u Rwanda jenoside irangiye muri Nyakanga 1994.

Nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze mu gusoza, ibimenyetso ngo bizerekana "ko Félicien Kabuga, biciye mu myemerere y’intagondwa, yagize uruhare runini mu guteza ibyo byaha ndetse n’akababaro ndengakamere kabaye hose mu Rwanda muri 1994."

Ni urubanza biteganywa ko ruzatumizwamo abatangabuhamya benshi ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bagaragaza uruhare Kabuga yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabuga Felicien ntiyagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .