00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabila akomeje ibiganiro n’inkoramutima ze nyuma yo gutangaza ko agiye gusubira muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 April 2025 saa 10:09
Yasuwe :

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akomeje ibiganiro n’abarimo inkoramutima ze nyuma yo gutangaza ko agiye kuva mu buhungiro.

Kabila yavuye muri RDC mu 2023. Ishyaka rye, PPRD, ryasobanuye ko yagiye gushaka impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo. Kuva icyo gihe ntiyasubiye mu gihugu cye.

Mu 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yatangaje ko Kabila yahunze, amushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwe, ndetse bishimangirwa n’abo mu ishyaka UDPS.

Nyuma y’imyaka itandatu Kabila acecetse, muri Werurwe 2025 yaganiriye na televiziyo yo muri Namibia, asobanura ko yahagaritse amasomo kugira ngo akurikiranire hafi ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Muri uko kwezi, yatangarije ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo ko adafasha AFC/M23, ati “Iyo nza kuba mfatanya na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro.”

Tariki ya 8 Mata, Kabila yatangarije Jeune Afrique ko bidatinze azasubira muri RDC anyuze mu burasirazuba kugira ngo agire uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije igihugu cye.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka itandatu yo gutuza, umwaka w’ubuhunzi ndetse nshingiye ku kibazo cy’umutekano gikomeje gukaza umurego, nafashe umwanzuro wo gusubira muri RDC bidatinze kugira ngo ngire uruhare mu gushaka igisubizo.”

Mbere yo gufata iki cyemezo, Kabila yabanje kuganira n’abanyapolitiki bamaze imyaka myinshi bakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, barimo Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko Kabila atakiri muri Afurika y’Epfo kuko amaze umwaka mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare.

Yasobanuye ko kuva yatangaza ko agiye gusubira muri RDC, akomeje kwakira abantu benshi, bakaganira.

Mu basuye Kabila, havugwamo inkoramutima ze, abo bakoranye mu gihe yari ku butegetsi, kandi ngo akomeje kuvugana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi batuye i Burayi, cyane cyane mu Bubiligi, ndetse n’abo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru barimo abakorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Iyi radiyo yatangaje ko Kabila akomeje kuvugana n’Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 wanabaye Perezida wa Komisiyo y’amatora mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Corneille Nangaa, gusa ngo nta birambuye bizwi ku biganiro bagirana.

Général John Numbi wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC n’Umugenzuzi Mukuru w’ingabo za RDC amaze imyaka ine yarahungiye muri Zimbabwe. Ni umwe mu bo bivugwa ko yaba yaraganiriye na Kabila.

Nyuma y’igihe ahigwa bukware na Leta ya RDC, mu Ukwakira 2023 Gen Numbi yatangaje ko Kabila ari we wagize Tshisekedi uwo ari we, bityo ko babishatse bamukura ku butegetsi mu gihe yakomeza gutoteza abatavuga rumwe na we.

Gen Numbi yagize ati “Nakomeza gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, turamumenyesha ko abamugize uwo ari we bafite ububasha bwo kumurimbura. Twamuhaye ubutegetsi, rero dufite ububasha bwo kubumwambura, haba ku neza cyangwa ku nabi hagamijwe gukiza igihugu.”

Kuva mu 2022, Leta ya RDC yasabye Zimbabwe kohereza Gen Numbi kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ariko Zimbabwe yarabyanze.

Yamushinjacyaha kwica Floribert Chibeya wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’umushoferi we, Fidèle Bazana, mu 2010.

Joseph Kabila yafashe icyemezo cyo gusubira muri RDC mu gihe abayobozi bakuru b’ishyaka PPRD barimo Visi Perezida Aubin Minaku, Umunyamabanga Uhoraho Emmanuel Ramazani Shadary n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije, Ferdinand Kambere, bakomeje gukurikiranwa n’iperereza ry’i Kinshasa.

Joseph Kabila ari mu biganiro n'abantu batandukanye nyuma yo gutangaza ko agiye gusubira muri RDC
Gen Numbi uri mu nkoramutima za Kabila yigeze kuvuga ko babishatse, bakura Tshisekedi ku butegetsi nk'uko babumushyizeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .