Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi, abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC batoye umwanzuro wo kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’iki gihugu.
Ubushinjacyaha bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, byahujwe n’uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23 riri mu ntambara n’ingabo za RDC, muri Mata 2025.
Leta ya RDC imaze igihe kinini ishinja Kabila kuba mu buyobozi bwa AFC/M23, ariko ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe, yasubije ko iki kirego nta shingiro gifite, asobanura ko iyo aba ari muri iri huriro, intambara yari guhindura isura.
Kabila ari mu buhungiro kuva mu mpera za 2023. Ntabwo ahantu avugira ijambo rye haramenyekana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!