00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joseph Kabila aherutse muri Uganda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 March 2025 saa 02:23
Yasuwe :

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga muri Uganda.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 cyatangaje ko Kabila yageze muri Uganda mu minsi ishize, avayo tariki ya 14 Werurwe, yerekeza i Nairobi muri Kenya; aho afite inyubako.

Cyatangaje ko umwe mu bantu ba hafi ba Kabila yagisobanuriye ko uyu munyapolitiki yagiye i Kampala ku butumire bwa Perezida Yoweri Museveni, kugira ngo baganire ku mutekano wazambye mu burasirazuba bwa RDC.

Mu gihe Kabila yari muri uru ruzinduko, nk’uko cyakomeje kibisobanura, umuyobozi w’ihuriro AFC rirwanya Leta ya RDC, Corneille Nangaa, na we yari i Kampala, gusa ngo ntibizwi niba barahuye.

Kabila aheruka muri RDC mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2023. Yavugaga ko ari muri gahunda y’amasomo muri Afurika y’Epfo, aho yashakaga impamyabumenyi y’ikirenga.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru NBC News cyo muri Namibia mu minsi ishize, Kabila yasobanuye ko yahagaritse amasomo kugira ngo akurikiranire hafi ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC n’abandi banyapolitiki bashyigikiye butegetsi bwe bashinje Kabila gufasha ihuriro AFC/M23, basobanura ko ari yo mpamvu uyu munyapolitiki atakiba mu gihugu cyabo.

Ntacyo Kabila yavuze kuri iki kirego, gusa ishyaka rye, PPRD, ryaracyamaganye, rigaragaza ko uyu munyapolitiki adashobora gukorana n’umutwe witwaje intwaro. Ihuriro FCC abereye umuyobozi w’icyubahiro na ryo ryaracyamaganye.

Bivugwa ko Joseph Kabila yavuye muri Uganda, akomereza muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .