Ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 cyatangaje ko Kabila yageze muri Uganda mu minsi ishize, avayo tariki ya 14 Werurwe, yerekeza i Nairobi muri Kenya; aho afite inyubako.
Cyatangaje ko umwe mu bantu ba hafi ba Kabila yagisobanuriye ko uyu munyapolitiki yagiye i Kampala ku butumire bwa Perezida Yoweri Museveni, kugira ngo baganire ku mutekano wazambye mu burasirazuba bwa RDC.
Mu gihe Kabila yari muri uru ruzinduko, nk’uko cyakomeje kibisobanura, umuyobozi w’ihuriro AFC rirwanya Leta ya RDC, Corneille Nangaa, na we yari i Kampala, gusa ngo ntibizwi niba barahuye.
Kabila aheruka muri RDC mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2023. Yavugaga ko ari muri gahunda y’amasomo muri Afurika y’Epfo, aho yashakaga impamyabumenyi y’ikirenga.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru NBC News cyo muri Namibia mu minsi ishize, Kabila yasobanuye ko yahagaritse amasomo kugira ngo akurikiranire hafi ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Ku rundi ruhande ariko, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC n’abandi banyapolitiki bashyigikiye butegetsi bwe bashinje Kabila gufasha ihuriro AFC/M23, basobanura ko ari yo mpamvu uyu munyapolitiki atakiba mu gihugu cyabo.
Ntacyo Kabila yavuze kuri iki kirego, gusa ishyaka rye, PPRD, ryaracyamaganye, rigaragaza ko uyu munyapolitiki adashobora gukorana n’umutwe witwaje intwaro. Ihuriro FCC abereye umuyobozi w’icyubahiro na ryo ryaracyamaganye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!