Mu kiganiro na NBC News yo muri Namibia, uyu munyapolitiki yasobanuye ko kugira ngo intambara ya Congo yatangiye mu 1996 irangire mu 2001, byasabye ko ingabo z’amahanga zaharwaniraga zitaha, hasigara iz’Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko muri iki gihe, muri RDC hari kurwanira ingabo zirindwi zirimo abacanshuro ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100, agaragaza ko uru ruvange rudashobora gufasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro.
Ati “Urwo ruvange rurema ikibazo utakwifuza. Inama yanjye, niba hari uwayikenera kuri iki kibazo, ni ukuvugana n’Abanye-Congo, barakizi neza kubera ko bari basanzwe bahari, buriye uwo musozi, bamanuka ibibaya, ni undi musozi wo kuzamuka.”
Kabila yagaragaje ko kugira ngo Abanye-Congo baganire, hakenewe ubushake bwa buri ruhande, hakabaho no guhana icyizere kugira ngo ibikorwa bizagere ku mahoro arambye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!