00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jim Inhofe wagize uruhare mu mubano mwiza w’u Rwanda na Amerika yitabye Imana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 July 2024 saa 07:00
Yasuwe :

Jim Mountain Inhofe wabaye Senateri uhagarariye Leta ya Oklahoma mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024.

Inkuru y’urupfu rwa Inhofe wari ufite imyaka 89 y’amavuko yemejwe n’umuryango we, wasobanuye ko yashizemo umwuka ubwo yari akikijwe n’umugore we Kay n’abana be batatu: Molly, Jimmy na Katy Inhofe.

Umuryango w’uyu munyapolitiki watangaje ko yazize uburwayi ariko nta bisobanuro watanze kuri ubu burwayi.

Inhofe yaherukaga kwegura ku mwanya wa Senateri muri Mutarama 2023, agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri rusange yari amaze imyaka 29 muri Sena, ndetse ni we munyapolitiki wo muri Oklahoma wamaze imyaka myinshi muri uyu mutwe w’Inteko.

Nyuma yo guteguza ko agiye kwegura muri Sena, Ambasade y’u Rwanda muri Nzeri 2022 yamuteguriye ibirori byo kumushimira uruhare rukomeye yagize mu mubano w’u Rwanda na Amerika.

Muri iki gikorwa cyabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahagarariye Perezida Paul Kagame, ashyikiriza Inhofe ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.

Muri ubu butumwa, Perezida Kagame yandikiye Inhofe ati “Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n’ibihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n’ibihugu nk’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Inhofe kuba yarerekanye ko umubano w’u Rwanda na Amerika ukwiye kugirira impande zombi inyungu, mu kubungabunga umutekano no gushimangira ubukungu.

Inhofe yavukiye mu gace ka Des Moines muri Leta ya Iowa mu Ugushyingo 1934. Kuva mu 1956 kugeza mu 1958 yari umusirikare wa Amerika mu ngabo zirwanira mu kirere.

Mu 2017, Perezida Kagame yakiriye Inhofe (iburyo) na mugenzi we Senateri Mike Enzi
Mu 2022, Ambasade y'u Rwanda yateguriye Inhofe ibirori byo kumushimira
Minisitiri Biruta na Ambasaderi Mathilde Mukantabana bashyikirije Inhofe impano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .