Uyu mugabo ari mu Banyarwanda baburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania banze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kurekurwa.
Nyuma y’uko bagenzi be boherejwe muri Niger we yari yagumye muri Tanzania. Amakuru IGIHE ifite avuga ko yari arwariye muri Kenya akaba ari na ho yaguye aho yari afite imyaka 65.
Ni umwe mu bagize itsinda ryashinze ishyaka rya MDR mu 1991. Yavukiye i Rwaza muri Komine Ruhondo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Yari inzobere mu by’ubukungu akaba yarinjiye muri guverinoma mu 1994 nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Guverinoma yamaze amezi atatu.
Muri Nyakanga 1994 yahungiye mu yahoze ari Zaïre, akomereza muri Cameroun. Muri Mata 1996 yatawe muri yombi n’Umushinjacyaha w’urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda akurikiranyweho ibyaha birimo na Jenoside.
Nyuma y’imyaka 12 yahaganaguweho ibyaha byose yaregwaga ararekurwa ariko ntiyemererwa gusanga umuryango we muri Canada.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!