Urwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusosoro, rushyinguyemo imibiri 37,875 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni urwibutso rwashyizwe ahahoze urusengero mu gihe cya Jenoside, aho rwaguyemo abagera ku bihumbi 15 bari baruhungiyemo, gusa ku interahamwe ziza kubasangamo zibica urw’agashinyaguro.
Ni amateka yagarutsweho n’Umuyobozi wa IBUKA mu Kagari ka Ruhanga, Ngirumwami Jean Baptiste, agaragariza abakozi ba Kasha Rwanda uko Jenoside yakoranywe ubugombe muri Ruhanga gusa kubw’amahirwe Inkotanyi zigatabara batarashira.
Ngirumwami yavuze ko ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe ariko kuko zashakaga kurangiza Abatutsi, zisaba ubufasha ingabo zari iza leta zari zikambitse mu bigo bya Camp Kigali na Camp Kanombe kubafasha bagatwika urusengero kugira ngo abarimo bose bashire.
Ati “Ku itariki ya 15 Mata 1994, abasirikare ba Habyarimana babajugunyemo za gerenade, nyuma bafatanya n’interahamwe kwirara mu rusengero bakica Abatutsi bose batarashiramo umwuka. Icyo gihe bafashe ifu y’urusenda barubajugunyamo kugira ngo n’ugitera akuka yitsamure bamwice.”
“Ibyo birangiye bafashe imirambo bayirunda hamwe bafata risansi bayibamenaho baratwika.”
Umuyobozi wa Kasha Rwanda, Gakoni Nogueille, yavuze ko basuye Urwibutso rwa Ruhanga mu rwego rwo kwifatanya n’abahatuye mu kwibuka no kunamira ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Uyu munsi nk’itsinda ntabwo twahuye ngo twibuke gusa, ahubwo twahuye ngo tunazirikane. Ni umwanya mwiza nka Kasha Rwanda wo kwifatanya n’ababuze ababo bo muri Ruhanga, tukibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize uko zavutse.”
“Buri wese mu nshingano izo arizo zose yaba afite akwiye gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro, ubwumvikane ndetse no gushyira hamwe. Ndabibutsa ko gucecekana urwango ari ubufatanyacyaha kandi ubutwari akenshi butangirina no guhitamo ineza.”
Gakoni yongeyeho ko ko buri wese afite inshingano zo gukomeza kurwanya no kugendera kure icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda mu bihe bishaririye rwanyuzemo, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha no kuba hafi abarokotse, Kasha Rwanda yaremeye umwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Kagari ka Ruhanga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!