JCI Rwanda yahuguye urubyiruko ku bijyanye n’intego z’Iterambere rirambye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’urubyiruko ruharanira impinduka nziza ku Isi (JCI Rwanda), wahuguye ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri muri kaminuza n’urundi rubyiruko rukora mu mirimo itandukanye ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Abahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019, muri ibi byiciro ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, hifashishijwe uburyo bw’imikino mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye hifashishijwe igihe gito n’amafaranga make bashobora kuba bafite.

Umuyapani Ryoko Homma watanze aya mahugurwa, yabigishije uburyo bashobora guharanira uko mu 2030, Isi izaba igeze ahantu ibihugu byose bifite ubukungu nibura ubuciriritse, ibikorwaremezo byateye imbere, ibidukikije bibungabunzwe neza ndetse n’abaturage bose babayeho neza kandi ntawe usigaye inyuma.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye (SDGS), nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntego zikaba zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Umuyobozi wa JCI Rwanda, Nishimwe Luce Gloria yavuze ko urubyiruko ari rwo rufite inshingano zo gushyira mu bikorwa izi ntego ari nayo mpamvu haba hatekerejwe ku mahugurwa nk’aya.

Yagize ati “Impamvu y’aya mahugurwa ni ukugira ngo urubyiruko rwibutswe inshingano n’uruhare rwabo mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs. Twifashishije inzobere akaba n’uwahawe icyangombwa cyo guhugura kuri iyi gahunda hifashishijwe imikino.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo twubake ibihugu byacu ni uko twiheraho, tugatanga amahugurwa nk’aya kugira ngo urubyiruko rumenye ko Isi yose izagera ku ntego yihaye rubigizemo uruhare, Icyo twifuza ku rubyiruko ni ugufata imbogamizi zikazibonamo amahirwe bakumva ko aribo bagomba gushaka ibisubizo no kugeza Afurika kuri za nzozi z’iterambere ridasigaza bamwe inyuma.”

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje inyota yo gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, bavuga ko bigishijwe gusobanukirwa neza intego z’iterambere rirambye ndetse n’uruhare rwabo mu kugira ngo zizagerweho.

Umunyeshuri muri African Leadership University (ALU), Binta Coulibaly, yavuze ko bigiye byinshi muri aya mahugurwa harimo uko bashobora kwifashisha amahirwe bafite bashaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye Afurika n’Isi yose muri rusange.

Yagize ati “Ndatekereza ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri buri muntu wese ukiri urubyiruko kuko bakeneye kumenya uko Isi iri kwihuta mu iterambere no kujya mu murongo umwe nayo. Nyuma y’aya mahugurwa ndahitamo ingingo eshatu nshobora kuzashyiramo imbaraga kandi zishobora gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye bikibangamiye ibihugu byacu.”

Rwiyemezamirimo Runuya Johnson yavuze ko akuye byinshi muri aya mahugurwa harimo no kumenya uko bashobora guteza imbere inganda ariko bibuka no kutangiza ibindi bikorwa birimo n’ibidukikije.

Ati “Urubyiruko nitwe tugomba guharanira ko Isi igera ku ntego yihaye kandi tukibuka kubungabunga ibidukikije kugira ngo niba ari za nganda twatangije twibuke no kureba ku bindi bintu bishobora kuzagira ingaruka ku Isi yacu mu bihe biri imbere.”

Muri rusange Umuryango JCI ugamije gufasha urubyiruko kwitoza kuzaba abayobozi b’ejo hazaza, kwita ku bababaye, gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kureba uburyo bakemura ibibazo biba mu muryango w’abantu runaka.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Missouri, uhuriza hamwe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, ukaba umaze imyaka 102 ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005, ihafite abanyamuryango barenga 300.

Umwe mu bitabiriye amahugurwa ashyikiriza icyemezo cy'uko yitabiriye
Umuyobozi wa JCI Rwanda, Nishimwe Luce Gloria yavuze ko urubyiruko ari rwo shingiro ryo gushyira mu bikorwa intego z'iterambere
Ryoko Homma na Nishimwe Gloria uyobora JCI Rwanda
Rwiyemezamirimo Runuya Johnson ashyikirizwa icyemezo cy'uko yitabiriye amahugurwa
Hifashishijwe imikino itandukanye mu kwigisha urubyiruko uruhare rwarwo mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye
Amahugurwa yahuje urubyiruko rurimo abanyeshuri
Abitabiriye amahugurwa ku ntego z'iterambere rirambye bakurikiye
Abitabiriye amahugurwa bahawe impamyabumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza