JCI Rwanda yahuguye bamwe mu rubyiruko rwitabiriye Youth Connekt ku biranga umuyobozi mwiza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwiganjemo urwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rya Youth Connekt Africa 2019, rwahuguwe ku nshingano n’ibikwiye kuranga umuyobozi mwiza birimo gukorera hamwe n’uburyo bwo kujyana n’impinduka no kwishakamo ibisubizo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019, nibwo aya mahugurwa yatanzwe n’Umuryango w’urubyiruko ruharanira impinduka nziza ku Isi, JCI Rwanda [Junior Chamber International Rwanda].

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 25, baturutse mu bihugu birimo Cameroon, Guinée, Bénin, Burkina Faso, Cote d’Ivoire n’ababanyarwanda by’umwihariko abasanzwe babarizwa muri JCI Rwanda.

Umubiligi Peter Anckaert, wabahuguye yabasobanuriye ibiranga Umuyobozi w’Ikigo runaka n’ushinzwe gucunga icyo kigo aho yababwiye ko abo bantu bose buzuzanya kandi baba bakenewe mu iterambere ry’ikigo.

Anckaert wanabaye visi perezida wa JCI Beligique mu 2016, yababwiye ko “Umuyobozi niwe ushobora kwiyemeza gufata inshingano bivuze ko atekereza ahazaza, naho ushinzwe gucunga imikorere y’ikigo agashyira mu bikorwa bya bitekerezo ndetse n’uburyo bwo kubibyaza inyungu.”

Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko biteguye gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe kandi ari iby’ingirakamaro cyane ko basanze ari ibyo bakeneraga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umunyeshuri muri IPRC Kicukiro akaba na rwiyemezamirimo, Mucyo Prince yagize ati “Mu buzima busanzwe nkanjye nari nsanzwe mfite ikigo ariko nkibereye umuyobozi n’ushinzwe imikorere ariko nabonye ko ngomba gukomeza ndi umuyobozi ahubwo ngashyiraho ushinzwe gucunga ikigo cyanjye.”

Uwababyeyi Belyse yagize ati “Nari nsanzwe nziko umuyobozi aba ari hejuru y’ushinzwe gucunga ikigo ariko nabonye ko bose buzuzanya kandi izo nzego zombi turazikeneye mu buzima kugira ngo tubashe kugira aho tuva n’aho tugera. Ikindi batwigishije ni ukumenya icyo ushaka no guharanira kukigeraho.”

Umuyobozi wa JCI Rwanda, Nishimwe Luce Gloria yavuze ko bagize umugisha wo kuba aya mahugurwa yitabiriwe n’abamaze iminsi muri Youth Connekt 2019, kandi amahugurwa bahawe ari nk’impamba bajyanye bazifashisha mu gukomeza gushakira ibisubizo ibihugu byabo.

Yagize ati “Bagomba kuba ibisubizo mu bihugu byabo, twishimiye ko tubahaye impamba izabafasha mu gushaka ibyo bisubizo bitandukanye byugarije ibihugu byabo na Afurika muri rusange.”

Muri rusange Umuryango JCI ugamije gufasha urubyiruko kwitoza kuzaba abayobozi b’ejo hazaza, kwita ku bababaye, gushishikariza abantu kwihangira imirimo no kureba uburyo bakemura ibibazo biba mu muryango w’abantu runaka.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Missouri, uhuriza hamwe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, ukaba umaze imyaka 102 ku Isi ariko mu Rwanda watangiye kuhakorera mu 2005, ihafite abanyamuryango barenga 300.

Abitabiriye aya mahugurwa bagiye bahabwa imikoro itandukanye ibafasha kumenya ibyo bize
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bafata ifoto
Peter Anckaert usanzwe ari Umunyamuryango wa JCI mu Bubiligi yahuguye abitabiriye aya mahugurwa
Umubiligi Peter Anckaert watanze aya mahugurwa
Abahuguwe banahawe impamyabushobozi zigaragaza ko bitabiriye amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .