Gutekereza gushora imari no kubaka inzu, gutangiza indi mishinga mu gihugu kavukire, ni intambwe ikomeye mu gusigasira isano ufitanye n’aho uvuka, ukaba n’umusingi mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Nubwo hakiri imbogamizi muri iyi nzira y’iterambere rigaruka ku ivuko, hari benshi mu Banyarwanda baba mu mahanga bakomeje imishinga yabo mu Rwanda irimo n’ubwubatsi kandi bakagera ku ntego zabo babifashijwemo n’ikigo Iwacu Trust Management kibakurikiranira imishinga batiriwe baza mu Rwanda, bikababyarira inyungu.
Zimwe mu mbogamizi zagiye ziheza hasi imishinga y’Abanyarwanda baba mu mahanga ni ibihombo baterwa n’abakomisiyoneri batizewe no kwizera abo mu miryango yabo mu gukurikirana iyo mishinga, bigatuma habaho imikoreshereze mibi y’amafaranga, imirimo idafite ireme ndetse n’ubwambuzi.
Iwacu Trust Management imaze imyaka ine ikorera mu Rwanda, yiyemeje gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ishoramari ritunganye, ritekanye kandi ryunguka, binyuze muri serivisi zinoze, zishingiye ku mucyo, ubunyamwuga n’icyizere.
Ikigo Iwacu Trust Management gifite itsinda rigari ry’inzobere mu ishoramari ry’inyubako zitandukanye, gucunga umutungo, bakaba bariyemeje guhindura amateka y’uburiganya n’imikorere mibi yaranze urweho rw’ubwubatsi, guhagararira no gucunga imishinga ya ba nyirayo baba mu mahanga no mu Rwanda.
Binyuze mu masezerano hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga na Iwacu Trust Management, umukiliya afashwa kubona ibyangombwa, gushaka abakozi, kugenzura ubuziranenge bw’ibikoresho, n’ibindi. Afashwa kandi kubona amafoto, raporo z’aho imirimo igeze, ndetse n’ibiganiro bya buri gihe bituma yumva ko ishoramari rye riri mu maboko y’abizewe.
Aganira na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Iwacu Trust Management, Mike Urinzwenimana, yavuze ko bashinze iki kigo nyuma yo kubona uruhuri rw’ibibazo Abanyarwanda baba mu mahanga bahura na byo bijyanye no gukurikirana imitungo yabo bafite mu gihugu cyabo ikangizwa n’abo bayisigiye kenshi baba badafitanye nabo isezerano na rimwe, ndetse bikabakururira ibihombo bihoraho, bigasubiza iterambere ryabo inyuma, bamwe bakaba barahuzwe kongera gushora imari mu gihugu cyabo.
Iwacu Trust Management itanga serivisi zose z’ingenzi mu bwubatsi, kuva ku gishushanyo mbonera kugeza ku gusoza umushinga. Ikurikirana imirimo y’ubwubatsi nubwo yaba ikorwa n’abandi, igasuzuma niba ibyo wifuza ari byo abo wahaye akazi bakoze, ikaguhagararira nk’uko waba uhibereye. Si ibyo gusa, n’abakeneye inguzanyo muri banki, ibafasha mu rugendo rwo kuyibona no kuyikoresha neza mu ishoramari ritandukanye mu Rwanda.
Iwacu Trust Management ifasha gukurikirana ubukode bw’inzu, ikakurinda ibihombo ndetse no kugongwa n’amategeko abenshi baba badasobanukiwe, ikaba ari yo mpamvu yahuje serivisi itanga n’ibyo Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza mu mishinga yabo mu Rwanda.
Ibisobanuro birambuye kuri serivisi zitangwa na Iwacu Trust Management Ltd biri ku rubuga rwayo: http://iwacumanagement.rw/
Ushobora kuyisura ku cyicaro cyayo giherereye mu Karere ka Gasabo, mu nyubako ya ‘TRIUMPH House’ hateganye na Marine Super Market. Ushobora kandi guhamagara kuri +250 788343330, cyangwa ukohereza ubutumwa kuri Email: [email protected]

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!