00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivangura, agasuzuguro no gukoreshwa: Mu ndiba y’umugambi w’abanyamakuru 50 wo guharabika u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 June 2024 saa 12:34
Yasuwe :

Abasesenguzi bagaragaza ko ivangura rishingiye ku ruhu, ishyari no gukoreshwa n’abanyepolitiki biri mu ndiba y’umugambi w’abanyamakuru 50 bo mu ihuriro Forbidden Stories wo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, babinyujije mu mushinga w’uruhererekane rw’inkuru bise ‘Rwanda Classified’.

Ni inkuru aba banyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga 17 byo muri Amerika n’i Burayi bavuga ko bakurikiranye kuva mu Ugushyingo 2022, zamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda ubwo iri huriro ryateguzaga ko ritangira kuzisohora tariki ya 27 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro na IGIHE, umunyamakuru Albert Rudatsimburwa yibukije ko ubusanzwe iyo u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe bidasanzwe birimo amatora, ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi bitangaza inkuru zigamije guharabika ubuyobozi bw’iki gihugu, bikavuga ko itangazamakuru ritisanzura, bamwe mu barikora bagafungwa, abandi bakicwa, kandi ngo ruhiga abatavuga rumwe na Leta baba mu mahanga.

Rudatsimburwa yasobanuye ko ivanguraruhu ry’aba banyamakuru rigaragara iyo bavuga ko abashakishwa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari abatavuga rumwe na Leta.

Yagize ati “Harimo akantu k’ivanguraruhu gatuma batabona n’abo bantu abo ari bo. Barirengagiza ko hano habaye Jenoside kandi ko abakoze Jenoside harimo n’abahungiye hanze. Hari n’abantu bagishakishwa ariko bari hanze. Bo babibona nk’aho ari abantu batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ariko biratandukanye. Kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda no kuba uri umujenosideri biratandukanye.”

Muri izi nkuru, aba banyamakuru bashinje Leta y’u Rwanda kwibasira abanyamakuru barimo Judi Rever na Michela Wrong basanzwe bashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Rudatsimburwa we yasobanuye ko atari ko byagenze, ahubwo ko bibasiwe n’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga batishimira inyandiko zabo.

Abona ko abavuga u Rwanda ibyo bashatse babiterwa no kudaha agaciro amateka yarwo n’iterambere rugezeho. Ati “Ntabwo babivuga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi. Ntabwo bavuga ko abazungu bamenyereye kwicana. Bagaragaje uko batubona kandi bagaragaje ko badaha agaciro uko twebwe twashoboye kongera kwizamura nk’igihugu, nk’abantu. Ntabwo babyemera, bo bumva ko gupfobya Jenoside atari ikibazo.”

Inzobere mu itangazamakuru n’itumanaho, Ignatius Kabagambe yagaragaje ko izi nkuru zigamije kurangaza abarimo abafatanyabikorwa mpuzamahanga b’u Rwanda, kugira ngo batita ku iterambere ruri kugeraho, kandi ngo banabikoze mu bihe byashize ubwo iki gihugu kiteguraga ibihe bidasanzwe.

Ati “Reba nk’abimukira bava mu Bwongereza bategerejwe; icyo na cyo ni ikintu bahora barwanya cyane. Buriya izi nkuru bakoze za Rwanda Classified si ukuvuga ngo zireba amatora gusa, ziba zireba n’ibindi byinshi u Rwanda ruba rurimo gukorana n’ibindi bihugu byo hanze kubera ko bikorana n’u Rwanda bishingiye ku byo rukora neza, ku miyoborere, ubukungu, umutekano. Buriya babikora, bavuga bati ‘N’ubundi byaranze ariko reka twe gutsindwa’.”

Albert Rudatsimburwa yasobanuye ko ivangura ari ryo ryatumye abanyamakuru bakoze ku mushinga Rwanda Classified basohora izi nkuru

"Niba Tshisekedi yishyura abacancuro, yananirwa kwishyura abanyamakuru?"

Muri izi nkuru, aba banyamakuru batangaje ko bakoze ubucukumbuzi ku basirikare b’u Rwanda ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinja kujya gufashiriza umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubucukumbuzi bavuga ko boherejemo abanyamakuru babiri b’Abanyarwanda; Samuel Baker Byansi ndetse na Ntwali John Williams mu Ugushyingo 2022, bari bafite ubutumwa bwo gusuzuma imfu z’abasirikare b’u Rwanda ngo bari baroherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

Kabagambe yasobanuye ko abanyamakuru bakoze ku mushinga wa Forbidden Stories bagamije kugira ngo Leta ya RDC igirirwe impuhwe, ibyatuma amahanga ayifashe kurwanya M23, no kugira ngo ashyire igitutu ku Rwanda hashingiwe kuri ibi birego bw’ubutegetsi bwa RDC.

Atekereza ko aba banyamakuru bahisemo gushyigikira Leta ya RDC kuko ishobora kuba yarabahaye amafaranga. Ati “Niba RDC yishyura abacancuro b’Abanyaburayi kuza kuyirwanira intambara, niba yishyura u Burundi, niba yishyura Afurika y’Epfo; ni gute itakwishyura abanyamakuru uko baba bangana kose kugira ngo noneho bafashe Leta ya RDC mu ntambara yo mu itangazamakuru? Itangazamakuru rigira uruhare runini. Yakwishyura miliyoni 2 z’amadolari, nubwo zaba 10 yazishyura.”

Abashakashatsi n’abanditsi mpuzamahanga barenga 30, barimo Prof Vincent Duclert, Hélène Dumas, Patrick de Saint-Exupéry na Mehdi Ba, baherutse kwamagana ubunyamwuga buke aba banyamakuru bakoranye izi nkuru. Bahurije ku kuba nta bimenyetso bifatika bagaragaje no kuba barifashishije amasoko atizewe.

Ignatius Kabagambe yagaragaje ko aba banyamakuru bashobora kuba barishyuwe kugira ngo basohore izi nkuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .