00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ry’ababyinnyi bo mu Rwanda ryagiranye amasezerano n’u Bufaransa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 May 2024 saa 02:34
Yasuwe :

Itsinda ry’ababyinnyi b’imbyino zigezweho ryo mu Rwanda, Amizero Dance Kompagnie, ryagiranye amasezerano y’ubufatanye n’iry’u Bufaransa rizwi nka ’Théâtre National de Chaillot’ mu rwego rwo guteza imbere umuco n’ibyerekeye amahugurwa.

Amizero Dance Kompagnie ni itsinda ryakinnye umukino ushushanya amateka u Rwanda rwanyuzemo ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki ya 7 Mata 2024.

Uyu mukino witabiriwe n’ababyinnyi 130 wahawe izina ’The Gift of Time’ wagaragazaga urugendo rwo gukira ibikomere, urw’ubwiyunge, kubaka icyizere cy’ubuzima cyari cyaratakaye no kubaka ahazaza hazira gusubira kw’amateka mabi nk’aya.

Wumvikanamo ijambo rya Perezida Paul Kagame, avuga ko Abanyarwanda bose biteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyagerageza gusubiza igihugu inyuma.

Chaillot yasobanuriye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko itewe ishema no gukorana n’iri tsinda ryakinnye umukino ufite igisobanuro gikomeye ku mateka y’u Rwanda, risanzwe rimenyereye ubufatanye kuko risanzwe rihuriza hamwe andi matsinda yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba mu iserukiramuco EANT (East African Nights of Tolerance).

Aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Amizero, Wesley Ruzibiza n’uwa Chaillot, Rachid Ouramdane. Ni igikorwa cyakurikiwe na Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachilda Dati n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, Umutoni Sandrine.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, Dr Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yagaragarije ku rubuga X ko yishimiye kuba Amizero Kompagnie yatangiye kubona abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yagize ati “Niba mwarakurikiye abahanzi bayobowe na Wesley muri gahunda zo Kwibuka30 ku wa 7/04/2024, twishimiye ko batangiye kubona abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”

Minisitiri Umutoni yatangaje ko isinywa ry’aya masezerano ari ikimenyetso gikomeye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ati “Ni umwanya ufite igisobanuro gikomeye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko u Rwanda rufite abahanzi bakwiye gushyigikirwa, barimo ababyinnyi ndetse n’abaririmbyi, agaragaza ko ku ruhande rwa Amizero Dance Kompanie, izungukira byinshi kuri Chaillot.

Aya masezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa arebana n'ubufatanye mu guteza imbere umuco n'amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .