Iterabwoba n’ibihuha, intwaro y’abashaka guheza Afurika hasi-Ubusesenguzi bw’inaribonye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Inzobere zitandukanye muri politiki ya Afurika zagaragaje ko uyu mugabane ukomeje guhezwa inyuma n’ibikorwa bya gashakabuhake birimo iterabwoba n’ibihuha bihora byumvisha Afurika ko ibyiza biri ahandi.

Muri Mata uyu mwaka, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, yakoze isesengura igaragaza ko hari ingaruka mbi Coronavirus ishobora kuzasigira umugabane wa Afurika by’umwihariko. Bavuze ko hazabaho isenzekara ry’ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika biturutse ku ngaruka za Coronavirus, ku buryo byazanagera aho ubutegetsi bujegajega busenyuka burundu

Mu byumweru bishize kandi, hasohokaga raporo buri munsi zivuga ko umugabane wa Afurika uzashegeshwa bikomeye na Coronavirus, ndetse abo ihitana bakaba benshi cyane.

Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Alphonse Mulefu yavuze ko ibihuha bivugwa kuri Afurika ari byo bikwiriye gutuma igira imbaraga, aho gucika intege.

Yagize ati “Ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga bishingiye ku nyungu z’ibihugu bikomokamo. Niho uruhare rw’abanyamakuru muri Afurika rugomba kugaragarira. Buri rwego rugize ubuzima bwa Afurika rugomba kwiyumvamo imitekerereze yo guhesha agaciro abanyafurika”

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi, hizihijwe umunsi wa Afurika uzirikana itariki umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washingiweho mu 1963.

Nubwo hari ibyakozwe, Dr Mulefu yavuze ko ikibabaje ari uko hakiri ibikorwa bisenya Afurika bigirwamo uruhare n’abanyafurika ubwabo, bigahera mu myumvire.

Ati “Hagomba kubanza guhinduka Abanyafurika ubwabo, nibavuga ngo hazapfa ibihumbi 500, mwe mukaba mwarashyizeho ingamba uwo mubare ntugere, bizaba bibatwaye iki?.”

Depite Mutesi Anita yavuze ko nta na rimwe uwagukenesheje ajya ashaka ko uzamuka ngo utere imbere, bityo ko ibyo abakolonije Afurika bahora bayivugaho bidatangaje.

Ati “Ibivugwa ntibizabura, n’ibihuha ntibizabura, n’abaca intege ntibazabura ariko igikomeye ni ukubaka ubumwe bwa Afurika abantu bakamenya intego zabo kandi bakazubahiriza.”

“Abagukolonije bahora batekereza icyagusubiza inyuma ariko icyo ugomba kubereka ni uko wihagazeho. Iyo wihagazeho ukabereka ko hari aho ushobora kwikura n’aho wakwigeza, bagera aho bakavuga ariko bakakuvaho.”

Afurika ni umwe mu mugabane ifite umutungo kamere mwinshi ariko ukana uwa mbere mu kugira abakene benshi n’ibikorwa bike by’iterambere.

Mutesi yemeza ko abanyafurika icyo bakeneye ari ukumenya kubyaza umusaruro uwo mutungo, aho guterwa ubwoba n’ibihuha.

Ati “ Dufite umutungo, dufite byose. Nitumenya kuwukoresha neza tukawubyaza umusaruro ahubwo bazajya baza kutubwira ngo nimuduhahire. Abantu ntibadutere ubwoba, ntiduhahamuke ngo kubera ko bavuze ngo tuzapfa.”

Imyigire ipyinagaza umunyafurika iracyashegesha uburezi

Dr Mulefu yavuze ko Afurika yifitemo ubushobozi bwo kugera ku bwigenge nyabwo, ariko ko bitazashoboka imyigire ihari itarahinduka.

Dr Mulefu yavuze ko uburezi Afurika ikeneye ngo yigenge ari ubutanga ubumenyi buzabyazwa umusaruro

Yavuze ko abakoloni baza muri Afurika bashakaga kwigisha abazabafasha gutegeka, barangiza kwiga bakaba akazi. Ibyo byarakomeje kugeza n’ubu aho benshi mu rubyiruko bajya mu ishuri bagamije kurangiza bagahabwa akazi, aho gukoresha ubumenyi bahawe.

Ati “Bariya bantu benshi barohama mu nyanja , bakubajije buri muntu amafaranga aba yatanze kugira ngo bamutware ni amafaranga menshi cyane. Kuki bataguma iwabo? Ni cya kibazo cyo kumva ngo nagera i Burayi azahita akira kuko yasobanuriwe ko ariho ibyiza biba, bigatuma batanareba amahirwe ari iwabo.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo si ubumenyi, ikibazo ni ugukoresha ubwo bumenyi. Umuntu ariga ngo abone dipolome azajye gusaba akazi aho kugira ubumenyi ngo azabukoreshe. Iyi mikorere yari igamije gukoloniza abantu niyo abarimo bigisha uyu munsi bizemo.”

Coronavirus ikwiriye gusigira isomo Afurika

Ubwo Coronavirus yatangiraga kuyogoza ibihugu bitandukanye ku isi, buri cyose cyatangiye kwirebaho, ibitarizigamiye cyangwa bitashyize uburyo bwo kwigira birahazaharira.

Nk’ibifite inzego z’ubuzima zisanzwe zijegajega byo byahumiye ku mirari. Kuri ubu abashakashatsi mpuzamahanga bari gusiganwa n’amasaha ngo babone umuti cyangwa urukingo rwa coronavirus ariko muri Afurika ni hake babikora.

Dr Mulefu avuga ko ari isomo rikomeye kuri Afurika ryo guteza imbere ubuvuzi bwayo, aho kwiringira ko buri gihe izakoresha imiti ivuye hanze.

Ati “Ubu abantu amaso bayateze za laboratwari zo hanze ko zazagera aho zikabona urukingo cyangwa umuti. N’abanyafurika baba bahari bari muri izo laboratwari zo hanze. Nta gituma umuhanga w’umwirabura uri muri Amerika cyangwa I Burayi, ataba umuhanga ari muri Afurika. Ikibura gusa ni uburyo.”

Depite Mutesi yemeza ko coronavirus ikwiriye gusiga Afurika ihumutse amaso, mbere yo kujya gushaka ibisubizo ahandi abanyafurika bakabanza kwishakamo ibisubizo.

Ati “Dufite ibisubizo byacu , abe ari byo duheraho. Tugomba kumenya ko dufite umutungo kamere wacu. Mbere y’uko dutekereza iby’ahandi no gukira cyane, tubanze turebe ngo ese ibyo dufite turabibyaza umusaruro dute nk’abanyafurika ?.”

Mu mwaka wa 2015, Akanama kashyizweho na Loni ngo gasuzume impamvu umugabane wa Afurika udatera imbere kagaragaje ko buri mwaka Afurika itakaza miyari 50 z’amadorali ya Amerika mu misoro yanyerejwe, ruswa , ibyaha bikorwa byagambiriwe n’ibindi.

Dr Mulefu yavuze ko ibyo ari byo mutwaro ukomeye Afurika ifite kandi ahanini uturuka ku miyoborere mibi ya bamwe.

Mu 2013, ibihugu bya Afurika byari byiyemeje ko mu mwaka wa 2020 nta rusaku rw’imbunda ruzaba rucyumvikana muri Afurika ariko uwo muhigo ntiwagezweho.

Mulefu yagize ati “Uburyo bugomba gushyigikirwa ni uburyo bw’amahoro. Abantu ntabwo bazabura gushyamirana no mu ngo abantu barananirwa kumvikana ku bintu runaka, ariko hari umuryango bananirwa kumvikana bakicara bakabiganira bakabona igisubizo, icy’ingenzi ni ugushakisha uburyo bwo gukemura amakimbirane bitanyuze mu ntambara.”

Depite Mutesi yavuze ko nubwo Afurika igifite urugendo ngo yigenge bya nyabyo, hari ibimaze gukorwa nko gushyiraho isoko rusange rya Afurika, gushyiraho pasiporo imwe n’ibindi bitanga icyizere ko intego zayo zizagerwaho.

Icyakora yatanze impuruza ku gushyira abagore muri gahunda zigamije iterambere ry’umugabane, kuko Afurika itatera imbere kimwe cya kabiri cy’abayituye bakiri inyuma.

Icyerekezo cya Afurika 2063 n’intego z’iterambere rirambye (SDGs) bisobanura ko Afurika izaba yigize, ifite ijambo ikwiriye mu ruhando mpuzamahanga, ubukungu bw’ibihugu biyigize bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya.

Depite Mutesi Anita yavuze ko icyorezo cya Coronavirus gikwiriye gusigira Afurika isomo ryo kwishakamo ibisubizo mbere yo kubishakira ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .