Maître Gims yagaragaje ko iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 7 Mata 2025, kigamije gukusanya inkunga izagezwa ku bana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inyujijwe mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abana, UNICEF.
Hari impungenge ko iki gitaramo gishobora kwifashishwa mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko uyu muhanzi w’Umunye-Congo asanzwe yibasira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, cyane cyane kuva umubano warwo na RDC wazamba.
Mu ibaruwa umuyobozi wa Isôko-Europe, Irène Kamanzi, yandikiye Meya w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, yasobanuye ko iki gitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’ kitari mu murongo w’umubano mwiza mu bantu.
Ati “Dutekereza ko iki gitaramo kirenga imbibi zo kubana mu mahoro, bityo turagira ngo tugaragaze akababaro n’impungenge z’ibishobora gukurikiraho. Amagambo ashobora kwica. Amateka ya vuba cyane yatweretse ko amagambo, iyo akoreshejwe nk’intwaro, yateza ibyago. Turibuka ko Radio Mille Collines yakwirakwizaga, ikanenyegeza Jenoside mu miyoboro yayo.”
Kamanzi yagaragaje ko ikigamijwe muri iki gitaramo ari ugutesha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo cyitiriwe gufasha abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara.
Yibukije Meya Hidalgo ko tariki ya 7 Mata ari umunsi wemejwe na Leta y’u Bufaransa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amusaba kutemera ko Paris iba urubuga rwo gusuzuguriraho abazize aya mateka.
Ati “Madamu Meya, ntimuzemere ko Paris, Umujyi w’Urumuri, ufite ubwiza bwahebuje abahanzi bakomeye; Appolinaire, Prévert, Aragon, uhinduka umujyi w’isoni. Ntimuzemere ko Paris iba umujyi uzaririmbirwamo indirimbo hejuru y’imva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, aherutse gutangaza ko iri shami rya Loni nta ruhare rifite mu mitegurire y’iki gitaramo, ateguza ko itariki yacyo nidahinduka, batazakira inkunga izakusanyirizwamo.
Yagize ati “Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. UNICEF yubaha uyu mwanzuro, ikemeza ishingiro ryawo. Itariki nidahinduka, UNICEF yabisobanuriye neza abateguye iki gitaramo ko tutazakira inkunga izakivamo.”
Kamanzi yasabye Meya Hidalgo ko iki gitaramo cyakwimurirwa ku yindi tariki idashobora guteza ibibazo, amusaba gukoresha umutimanama, agakora ibiri mu bubasha bwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!