Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, tariki ya 9 Gashyantare 2025 ubwo yakomozaga kuri iyi gahunda, yagaragaje ko Leta ya RDC ikwiye kwihutira kuganira na M23 kugira ngo bishakire ibisubizo ibibazo byatumye birwana.
Cardinal Ambongo yasobanuye ko nibiba ngombwa, abahagarariye Kiliziya Gatolika na Angilikani bazasanga M23 mu mujyi wa Goma, kandi ngo n’iyo yaba iba mu kwezi, bazayisangayo kuko icy’ingenzi ari amahoro.
UDPS kuri uyu wa 11 Gashyantare yatangaje ko imiryango ishingiye ku myemerere nka Kiliziya na Angilikani bidakwiye kwivanga mu bikorwa bya politiki, ahubwo ko bikwiye kwamamaza amahoro, byubaha ubutegetsi.
Yagize ati “UDPS/Tshisekedi iributsa ko amadini adafite umuhamagaro wo kujya muri gahunda za politiki mu cyimbo cy’inzego za Leta. Irasaba abayobozi b’amadini akorera mu gihugu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro no kwishyira hamwe kw’abenegihugu, ikiruta byose bakubaha ubuyobozi bwa Leta bwemewe n’amategeko.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, na we yatangaje ko nubwo Perezida Tshisekedi yakiriye abahagarariye aya madini, atigeze abaha uburenganzira bwo gutangiza iyi gahunda.
Ati “Rwose bari gutangiza gahunda yabo igamije kugera ku gihango cy’amahoro, ariko nta wayisobanura, habe na Perezida wa Repubulika.”
Ibiganiro bigera ku mahoro byashyigikiwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare 2025. Banasabye ko imirwano n’ubushotoranyi bihagarara.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!