Umuyobozi wungirije wa Ensemble mu ntara ya Tshopo, Madeleine Kisembo, yatangaje ko gutsindwa kwa Katumbi mu matora ya Perezida yabaye mu Ukuboza 2023 kwatewe n’uko Komisiyo y’Amatora yatangaje ibihabanye n’amajwi y’abaturage.
Kisembo yasobanuye ko nubwo ishyaka ryabo ritatsinze amatora ya Perezida, ryabonye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko; ku rwego rw’igihugu n’urw’intara.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko imyanya Ensemble ifite mu Nteko ibaha icyizere ko mu 2028 bazasimbura Perezida Tshisekedi ku butegetsi, binyuze mu nzira ya demokarasi.
Yagize ati “Icya mbere ni uko tuzajya ku butegetsi bw’igihugu hashingiwe kuri demokarasi, twubahirije Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya RDC. Tunafite intego yo gutanga umusanzu mu kongerera imbaraga ihame rya demokarasi mu gihugu cyacu.”
Mu matora ya Perezida aheruka mu Ukuboza 2023, Katumbi yagize amajwi 18,32%, Perezida Félix Tshisekedi abona intsinzi ku majwi 73,47%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!