00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL ryasabye Abanyarwanda kutajenjekera abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 8 April 2025 saa 02:30
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryasabye abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange gushira amanga bakamagana abapfobya Jenoside n’abashaka guhembera ingengabitekerezo yayo, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ni ibikubiye mu butumwa PL yatangaje kuri uyu wa 7 Mata 2025, ubwo hatangiraga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yasabye abayoboke b’iri shyaka n’Abanyarwanda muri rusange kunga ubumwe no guhangana n’abashaka kubusenya.

Yagize ati “Turashishikariza Abanyarwanda bose ko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda, duhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo bakomeje kuyihembera haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Mukabalisa yakomeje ati “Dufatanye tuyamagane n’imbaraga zacu zose, turwanye ivangura, icyiza gitsinde ikibi, ukuri gutsinde ikinyoma, Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”

Yibukije ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi batotejwe, baracunaguzwa, bamwe bafungwa bitwa ibyitso, bakorerwa n’ubundi bugome ndengakamere kugeza ubwo bishwe urw’agashinyaguro.

Ati “Amateka yacu arashaririye ariko duharanire ko atazibagirana na rimwe. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahore mu mitima yacu.”

Mukabalisa yagaragaje ko iyo abantu bibuka, baba basubiza agaciro abavukijwe ubuzima bazira uko baremwe.

Yagaragaje ko kwibuka birema icyizere mu barokotse Jenoside n’abandi muri rusange, bagaharanira kubaho no kumva ko ikivi abishwe basize, abasigaye bazabasha kucyusa.

Yagaragaje bitandukanye na Leta zabanje zimakazaga ivangura, ubu Leta y’u Rwanda ishyize imbere kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nk’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Yasabye abayobozi ba PL n’Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane urubyiruko, kwigira ku butwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, asobanura ko zari mu kigero cyarwo.

Mukabalisa yagaragaje ko PL izakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, ishimangira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, inafatanye n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Mukabalisa Donatille yasabye abayoboke ba PL n'Abanyarwanda muri rusange kwamagana abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .