CNL isanzwe ifite imyanya 32 mu Nteko y’u Burundi igizwe n’abantu 121. Ibuze aya mahirwe nyuma yo gucikamo ibice mu 2023 biturutse ku bushyamirane bwatumye Nestor Girukwishaka ahigika Agathon Rwasa wayishinze.
Nyuma y’aho ananiwe kwisubiza ijambo yari afite muri CNL, Rwasa yafashe icyemezo cyo gushinga ihuriro ry’amashyaka yise ‘Burundi pour Tous’ kugira ngo rizahatane muri aya matora.
Urutonde rw’amashyaka yemerewe guhatanira imyanya mu Nteko rwasohowe na Komisiyo y’amatora, rugaragaza ko ‘Burundi pour Tous’ na yo yabuze aya mahirwe nka CNL.
Kubura aya mahirwe kwa ‘Burundi pour Tous’ guca amarenga ko Rwasa ashobora kutemererwa kongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko ni ryo huriro yashakaga guhagararira.
Ishyaka CNDD-FDD na UPRONA ni yo yonyine yabonye abakandida bayahagararira mu ntara eshanu z’u Burundi, bujuje ibisabwa. UPD-Zigamibanga yo ihagarariwe mu ntara enye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!