00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka CNL ryabuze amahirwe yo guhatana mu matora y’Inteko y’u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 January 2025 saa 09:56
Yasuwe :

Komisiyo y’Amatora y’u Burundi yagaragaje ko ishyaka CNL ryahoze ku mwanya wa mbere mu yahatanye bikomeye na CNDD-FDD iri ku butegetsi, ryabuze amahirwe yo guhatana mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Kamena 2025.

CNL isanzwe ifite imyanya 32 mu Nteko y’u Burundi igizwe n’abantu 121. Ibuze aya mahirwe nyuma yo gucikamo ibice mu 2023 biturutse ku bushyamirane bwatumye Nestor Girukwishaka ahigika Agathon Rwasa wayishinze.

Nyuma y’aho ananiwe kwisubiza ijambo yari afite muri CNL, Rwasa yafashe icyemezo cyo gushinga ihuriro ry’amashyaka yise ‘Burundi pour Tous’ kugira ngo rizahatane muri aya matora.

Urutonde rw’amashyaka yemerewe guhatanira imyanya mu Nteko rwasohowe na Komisiyo y’amatora, rugaragaza ko ‘Burundi pour Tous’ na yo yabuze aya mahirwe nka CNL.

Kubura aya mahirwe kwa ‘Burundi pour Tous’ guca amarenga ko Rwasa ashobora kutemererwa kongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko ni ryo huriro yashakaga guhagararira.

Ishyaka CNDD-FDD na UPRONA ni yo yonyine yabonye abakandida bayahagararira mu ntara eshanu z’u Burundi, bujuje ibisabwa. UPD-Zigamibanga yo ihagarariwe mu ntara enye.

Ishyaka CNL ryinjiye mu bihombo nyuma y'umwiryane watumye icikamo ibice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .