Yatanze iri shimwe ku wa 4 Mata 2025 nyuma yo gutangira imirimo nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, asimbuye Régine Iyamuremye wamaze imyaka 20 muri izi nshingano, ubu akaba yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
Uwacu yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe n’icyizere mwangiriye, mumpa inshingano zo gukorera igihugu cyacu mu nzego zitandukanye. Nishimiye gukomeza gutanga umusanzu wanjye, mparanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”
Yashimiye kandi Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri ari na we washinze uyu muryango, Madamu Jeannette Kagame, ku bw’icyizere yamugiriye, akamuha iyi nshingano. Yagaragaje ko atazatatira igihango cy’ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati “Jeannette Kagame ndabashimira icyizere mwangiriye, mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda ni igihango ntazatatira. Nzubakira ku byagezweho, mfatanyije n’Intwararumuri, nzaharanira ko Unity Club ikomeza gutera imbere.”
Uwacu yahuye na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, amushimira umusanzu yatanze mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa. Uwacu na we yashimiye abo bakoranye muri MINUBUMWE kuba baramubereye umuryango mwiza.
Uwacu yakoze indi mirimo irimo uwa Visi Meya w’Akarere ka Nyabihu, aba umudepite, aba Minisitiri w’Umuco na Siporo n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubudaheranwa muri MINUBUMWE.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!