00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isiganwa ry’abana bata ishuri n’abarimu bava mu kazi; buri mwaka abagera ku bihumbi 10 bakavamo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 March 2022 saa 03:32
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ikibazo cy’abana bata ishuri n’icy’abarimu bava mu kazi biteye impungenge kandi bifite ingaruka ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasobanuye iby’iki kibazo mu kiganiro yatanze mu Nama y’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, kuri uyu wa 31 Werurwe 2022, cyagarukaga ku ngamba guteza imbere uburezi n’ireme ryabwo.

Dr Uwamariya yagaragaje ko guta ishuri kw’abana bijyana no kuva mu kazi kw’abarimu.

Ku bijyanye n’abarimu yavuze ko nibura buri kwezi abagera ku 1000 bava mu kazi ku buryo hajya gushira umwaka bageze ku bihumbi 10 ari na yo mpamvu gushaka abashya bitajya birangira.

Yagize ati “Biteye impungenge cyane ko mu bagenda haba harimo abahawe amahugurwa abafasha kunoza umwuga wabo. Ni yo mpamvu habaho gahunda zitandukanye zo kubafasha kuguma mu murimo no kugira umubare munini w’ababa bategereje kuko nk’uko iteka rya Perezida ribiduhera uburenganzira, abarimu bakoze ibizamini bagatsinda bafite uburenganzira bwo kuguma ku rutonde mu gihe cy’amezi 24.”

“Turashaka kugira umubare munini w’abarimu bakora ibizamini by’akazi baba bategereje mu gihe hari abavuyemo bakabasimbura bitabaye ngombwa ko umwaka urangira. Biteye impungenge ndetse bifite n’ingaruka ku ireme ry’uburezi.”

Depite Munyangeyo Théogene yavuze ko mu rwego rwo guhesha agaciro umwuga w’ubwarimu hari ibyo leta ishobora gukorera umwarimu ntibigire kinini bihungabanya ku ngengo y’imari ya leta.

Yavuze ko umwana wa marimu ashobora kwigira ubuntu mu mashuri ya leta, gushyiraho ihahiro rya mwarimu, kumuhesha agaciro ku buryo aho ageze hose ahabwa serivisi mbere ku buryo byatuma umwuga w’ubwarimu uba uwa mbere mu yifuzwa na benshi.

Minisitiri w’Uburezi yamusubije ko kuba umwana wa mwarimu yakwigira ubuntu byaba bivuze ko ikiguzi cyari gutangwa n’umubyeyi gitangwa na leta kandi ko ubwinshi bw’abarimu bujyana n’ubwinshi bw’abana babo.

Imibare y’abana bata ishuri iri hejuru

Dr Uwamariya yavuze ko Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo kugabanya umubare w’abana bata ishuri aho kugeza ubu na wo ukiri munini.

Ati “Iyo twakira abanyeshuri batangira mu mwaka wa mbere baba bagera ku bihumbi 500 ariko tugera mu mwaka wa gatandatu ba bandi bakora ibizamini bya leta bageze mu bihumbi 180. Buri mwaka bagenda basohokamo; turabagarura bakongera bagasohoka ku buryo bisaba ingamba zihamye ari na byo turimo ubu, gukurikirana buri mwana ukamenya impamvu yavuye mu ishuri.”

Mu mpamvu zikunze gutuma abana bata ishuri harimo ubwumvikane buke mu miryango, ubukene, abana bivugwa ko bananiranye ariko ngo iyo bakurikiranwe neza baguma mu ishuri.

Dr Uwamariya yavuze ko byagaragaye ko muri abo bataye ishuri abamaze kugira imyaka myinshi bahitamo kwiga imyuga irimo ubudozi, gusudira n’ibindi ku buryo n’iyo washaka kubasubiza mu ishuri batabyemera kuko baba bafite ibyo bakora.

Kwambura uturere inshingano zo gushyira abarimu mu myanya byatanze umusaruro

Inshingano zo gushyira abarimu mu kazi zari zifitwe n’Uturere zasubijwe Minisiteri y’Uburezi kubera ibibazo byo gusaranganya abarimu mu turere na ruswa yavugwaga mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu.

Ati “Kugira ngo uzabone akazi k’ubwarimu habagaho no gutanga ruswa. Byagiye bivugwa kenshi ndetse hamwe bakavuga ko hari ibiciro byashyizweho ngo abarimu bashyirwe mu myanya. Byatanze umusaruro bikemura ikibazo cya ruswa bituma no kubona abarimu bishoboka kuko twari dukeneye umubare munini w’abarimu mu gihe gito.”

Hamwe no kongera ibyumba by’amashuri abarimu bageze ku bihumbi 40 bashyizwe mu myanya mu myaka ibiri ishize uretse ko hari n’aho bagiye babura cyangwa aboherejwe mu duce tudafite ibikorwaremezo by’ibanze byoroshya ubuzima bakanga kujyayo.

Ubariye hamwe abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, u Rwanda rumaze kugira abagera ku bihumbi 100.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko ikibazo cy'abaarimu bava mu kazi kibangamiye ireme ry'uburezi
Depite Munyangeyo Théogene (iburyo) yavuze ko mu rwego rwo guhesha agaciro umwuga w’ubwarimu hari ibyo leta ishobora gukorera umwarimu ntibigire kinini bihungabanya ku ngengo.
Abitabiriye inama y'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki mu Rwanda batanga ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .