Iran yaburiye Trump ku mutego Israel ishaka kumutega muri Iraq

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Mutarama 2021 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif yaburiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ko Israel ishaka kumutega umutego ushobora gusiga atangije intambara mu Burasirazuba bwo hagati.

Hashize iminsi Amerika ishinja inyeshyamba zishyigikiwe na Iran muri Iraq, kuba inyuma y’ibisasu bimaze iminsi biterwa ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Iraq no hafi ya Ambasade y’icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Iran yibukaga General Qassem Soleimani, umusirikare ukomeye w’icyo gihugu wishwe na Amerika umwaka ushize, Minisitiri Zarif yavuze ko Trump ari gutegwa umutego.

Zarif yavuze ko amakuru y’uko inyeshyamba zishyikiwe na Iran ari zo zimaze iminsi zirasa ku birindiro by’ingabo za Amerika atari yo kandi atangwa n’abantu batumwe na Israel kugira ngo Trump atangize intambara, azave ku butegetsi ahindanyije izina rye, nkuko Reuters yabitangaje.

Yagize ati “Amakuru mashya ava mu butasi agaragaza ko ba gashozantambara ba Israel bari kugambanira Abanyamerika, ngo bashyire Perezida Trump ucyuye igihe mu bibazo by’intambara idashinga. Witondere uwo mutego Trump. Ubushotoranyi bwose buzakorwa hifashishijwe umuriro buzasubizwa n’undi muriro.”

Esmail Ghaani, uyobora umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran kuri uyu wa Gatanu yavuze ko igihugu cye cyiteguye kwitrwanaho nigikorerwa urugomo.

Minisitiri Javad Zarif yavuze ko Trump ari gutegwa umutego na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .