Iperereza ku muyobozi wa SDGC Africa ku birego birimo gutoteza abakozi, gutuka u Rwanda n’abaruyobora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umwuka si mwiza mu kigo “Sustainable Development Goals Center for Africa - SDGC/A” gifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa bitumbereye intego z’iterambere rirambye (SDGs), gifite icyicaro i Kigali kuva mu 2016.

Umuyobozi wa SDGC/A, Dr Belay Begashaw, ashinjwa amakosa akomeye yatumye ubu yarahagaritswe akaba ari gukorwaho iperereza biturutse ku makuru ya bamwe mu bakozi bahakora n’abigeze kuhakora.

Mu byo Begashaw akurikiranyweho harimo kubeshya abaterankunga n’inama y’ubutegetsi y’icyo kigo irimo abayobozi bakomeye nka Perezida Paul Kagame; Perezida wa Tchad, Idris Deby Itno; Nana Akufo Ado wa Ghana; umuherwe Aliko Dangote n’abandi.

Abakozi b’icyo kigo mu buhamya bahaye ikinyamakuru Vice ndetse n’inyandiko za bamwe mu bahakoze, bavuga ko uwo mugabo hejuru yo kubeshya ibyakozwe bitarakorwa, acunze nabi umutungo w’ikigo, afata nabi abakozi be cyane cyane abagore n’abakobwa ahoza ku nkeke, aha agaciro abakozi b’abanyamahanga kurusha abanyafurika, asebya u Rwanda na Perezida warwo ndetse avuga amagambo mabi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Vice yatangaje ko nyuma yo kumenyekana kw’ayo makuru iperereza ryigenga ryatangiye, gusa Begashaw ngo aracyakingiwe ikibaba n’abarimo Jeffrey Sachs, umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abimbuye ku bijyanye n’Intego z’Iterambere rirambye.

Gutesha umutwe abakozi b’abagore

Mu nyandiko y’amapaji 20 yanditswe ahanini na Ashley Hufft wahoze ari umujyanama rusange w’inama y’ubutegetsi ya SDGC/A, ariko ikubiyemo amaganya y’abakozi b’ikigo, avugamo amakosa atandukanye Begashaw yagiye akora mu kazi.

Muri iyo nyandiko havugwamo uburyo Begashaw yafataga nabi abakozi b’abagore. Hari nk’umukozi w’umugore ngo yajyaga yirirwa yoherereza ubutumwa kuri WhatsApp.

Hari n’ubwo uwo mugore ngo yamwohererezaga ubutumwa mu minsi y’impera z’icyumweru batari mu kazi, umugore yakwanga kumusubiza undi akandika yarakaye agira ati “Ndabizi ko ubutumwa bwanjye wabubonye, kuki utansubiza?”

Hari umunsi uwo mugore ngo yari yambaye ikanzu, Begashaw araza aramubwirira ati “Nakunze ikanzu wambaye, wayinzanira?’ Umunsi wakurikiyeho ngo yandikiye uwo mugore yarakaye avuga ngo ‘Nagusabye kunzanira iyo kanzu, kuki utabikoze?’

Ikinyamakuru Vice gitangaza ko cyanavuganye n’abahoze ari abakoze b’ikigo SDGC/A, nabo bemeza ko biboneye iyo myitwarire mibi ivugwa kuri Begashaw.

Umwe mu bahoze ari abakozi, May Hui, wahoze akora mu kigo gikora ubushakashatsi ku bidukukije, Earth Institute, yavuze ko nawe yagiye yumva ibivugwa kuri Begashaw nubwo ibyinshi we bitamubayeho.

Umukobwa umwe mu bimenyereje umwuga muri SDGC/A utarashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, yavuze ko Begashaw yajyaga amusaba kujyana gusangira ibiryo by’umugoroba akanamuhamagara kenshi mu mpera z’icyumweru ku buryo byageze aho akajya afunga (block) nimero ya Begashaw buri wa gatanu, akayifungura kuwa Mbere agarutse mu kazi.

Uwo mukobwa yavuze ko umunsi umwe ubwo hari mu mpera z’icyumweru, yibagiwe gufunga nimero ya shebuja. Yaje kumuhamagara amwitabye amubwira nabi cyane amubaza impamvu amwirengagiza. Icyakora uwo mukobwa avuga ko nk’uwimenyerezaga akurikije ibyo bagenzi be bafite akazi banyuragamo, ibye byari byoroshye.

Yavuze ko yiboneye n’amaso Begashaw atoteza abakozi barimo n’uwari ushinzwe gukurikirana uwo wimenyerezaga.

Ati “Yajyaga amutuka avuga ko adashoboye […] yamuteshaga agaciro. Nagiye mubona kenshi ari kurira.”

Lina Henao wahoze akora muri icyo kigo yavuze ko mu gihe cy’inama, Begashaw yabaga abwira abakozi nabi. Hari nk’aho avuga ko uwo muyobozi yamusabye guceceka ubwo yari agerageje kuzamura ikibazo cy’imyanya y’abakozi ndetse n’inshingano z’ikigo.

Ati “Mu by’ukuri ubusanzwe njye nasaga naho mbanye na we neza ariko namubonye kenshi ababaza bagenzi banjye kugeza ubwo barize.

Undi mu bakoze muri icyo kigo yavuze ko iyo byageraga ku bakozi bakomoka muri Afurika ho byabaga bibi cyane. Ati “Yitwaraga nk’ikirumirahabiri mu kazi. Uburyo yavugishagamo abaturuka muri Amerika cyangwa i Burayi, bo bafatwaga neza kurusha twe duturuka muri Afurika. Naramutinyaga cyane.”

Yatutse abanyarwanda n’umuyobozi wabo

Hui yavuze ko hari nk’umukozi uturuka muri Tanzania yigeze kubaza niba impamyabumenyi ya ‘doctorant’ yarayikoreye cyangwa yarayiguze. Abakozi bakomoka mu Rwanda nabo ngo bahabwaga imishahara mito ugereranyije n’abanyamahanga.

Begashaw mu bindi ashinjwa n’abakoranye nawe, ni uburyo asuzugura u Rwanda n’ibyo rukora, nubwo ikigo cye ariho gikorera.

Inyandiko ikubiyemo ibyo bamurega, ivuga ko ubwo biteguraga kujya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2018, yabwiye umugore umwe ukorayo wari mu bashinzwe gutegura icyo gikorwa ati “Iki cyumweru cyo kwibuka ndacyanga. Birababaje kandi urabizi ni amakosa y’u Rwanda. Ni ibucucu, nta bwenge bagira, ntibatekereza.”

Henao na we yavuze ko uretse no gutuka abanyarwanda, Begashaw yigeze kuvuga ko Perezida Paul Kagame, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya SDGC/A ari ‘umusazi’.

Dr.Belay Begashaw,Umuyobozi Mukuru wa SDGC/A arashinjwa amakosa atandukanye yatumye atangira gukorwaho iperereza

Ashley Hufft wafashije mu kwandika inyandiko ikubiyemo agahinda k’abakorana n’abakoranye na Begashaw, yavuze ko no muri Gashyantare 2019 uwo muyobozi yijujutiye amafaranga acibwa abashaka kugira ibyo bakorera muri Kigali Convention Centre ndetse n’uburyo u Rwanda ruri kwakira inama nyinshi mpuzamahanga.

Ati “Yakomeje ambwira ko abanyarwanda bameze nk’Abayahudi baba bashaka kwikubira buri kimwe. Ngo niyo mpamvu Hitler yari abamaze. Aya magambo yayansubiriyemo kabiri.”

Kubeshya inama y’ubutegetsi no gusuzugura abaterankunga

Begashaw kandi ashinjwa gusuzugura abaterankunga, aho atatinyaga kubabwira nabi mu gihe bari mu nama.

Henao yavuze ko hari nk’umunsi Begashaw yagiye mu nama hamwe n’umuyobozi wo mu kigega cya Loni gishinzwe abaturage mu karere ndetse n’umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, akavuga ko ibyo Loni ikora ‘ntacyo bimaze’.

Hui na Henao kandi bombi bavuze ko Begashaw yagiye yanga guhura n’abayobora ikigega nterankunga cy’abanya-Suède ngo kubera uwari ushinzwe imishinga muri SDGC/A wahoraga amusaba guhura n’abayobozi b’icyo kigega, uwo muyobozi akamwita ‘indaya’.

Hui kandi yavuze uburyo hari igihe muri SDGC/A bashakaga ikigo kibafasha kubaka porogaramu y’ikoranabuhanga izajya ibafasha gukusanya amakuru yose ku mugabane, hagatangwa inama ko hashakwa ikigo cyo mu Rwanda kibikora Begashaw arabyanga.

Ati “Ntabwo yemera ko abanyarwanda hari icyo bashoboye. Numvaga ari ikimwaro gukorera ikigo kiyobowe n’umuntu nk’uwo, byari bibi cyane.”

Ikindi kigaragaza uburyo Begashaw ari umuntu ufite imyitwarire idasanzwe, ngo ni uko yari afite icyuma bwite kizamura abakozi mu nyubako ndende cyangwa kikabamanura (ascenseur). Nubwo inzu bakoreramo (Makuza Peace Plaza) irimo n’ibindi bigo byinshi bifite abakozi batandukanye, iyo yabaga agiye kumanuka cyangwa kuzamuka yategekaga umwe mu bashinzwe umutekano w’inyubako gukora uburyo bwose agendamo wenyine nta wundi muntu winjiye.

Kubera iyo myitwarire n’imiyoborere mibi, ngo byatumaga icyo kigo gihorana abakozi basimburana bamwe baza bakagenda batahamaze kabiri.

Hui yageze muri icyo kigo muri Mutarama 2017 ariko mu Ugushyingo 2018 byabaye ngombwa ko agenda.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko mpava kuko numvaga meze nk’umubeshyi kandi nkumva ntashaka gukomeza ntyo. Ntabwo nari nkishoboye gukorera ikigo gifite umuyobozi ntemera. Ntabwo nari nkizera ko icyo kigo koko kizafasha ibihugu bya Afurika kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu gihe Begashaw agihari.”

Mu myaka ibiri ya mbere icyo kigo gitangiye, ngo abakozi bari hagati ya 20 na 25 barasezeye. Mu minsi ya mbere ikigo kigitangira, ngo nta murongo cyari gifite abakozi basaga nk’abadafite icyo bakora.

Abakoze muri iki kigo kandi bavuga uburyo Begashaw ari umuntu utagirwa inama kandi wagiye abeshya kenshi abagize inama y’ubutegetsi.

Hui yavuze ko hari nk’igihe bari bagiye kwaka inkunga ikigo cy’abanyakoreya gishinzwe iterambere, Begashaw agafata imbanzirizamushinga y’inyandiko isaba inkunga ahagombaga kujya amafaranga bakeneye akajya apfa kwandikaho amafaranga ashatse nta we abajije cyangwa ngo akore ubushakashatsi.

Ngo ibyo byatumye icyo kigo kibima amafaranga, nyamara ngo Begashaw yari yaramaze kubwira inama y’ubutegetsi ko amafaranga bayabonye kandi bataranayasaba ngo bayahabwe.

Inyandiko ikubiyemo amaganya y’abakozi ba SDGC/A ivuga ko icyo kigo cyagiye kenshi gihura n’ibibazo byo kubona abagitera inkunga ku buryo nko mu Ukwakira 2018 abakozi bahembwe bitinze kuko amafaranga yari yabuze.

Abahoze bakora muri icyo kigo bavuga ko nta mukozi wigeze yongezwa umushahara. Nubwo ibibazo by’amikoro bimeze nabi, ngo inama y’ubutegetsi ntiyabaga ibizi kuko Begashaw yabihishaga.

Mu nyandiko bagira bati “Dr Begashaw yashyiraga inama y’ubutegetsi ishusho itari yo agaragaza ibikorwa byo gushakisha inkunga yakoze ndetse n’imirimo yagiye ikorwa n’ikigo ayoboye bitarakozwe.”

Ingengo y’imari nyinshi y’ikigo yagendaga kuri Begashaw

Abakoze muri icyo kigo kandi bavuga ko umushahara wa Begashaw n’ibimugendaho mu kazi byihariye 25 % by’ingengo y’imari icyo kigo cyakoresheje mu 2018.

Begashaw ashinjwa kuba mu mwaka wa 2017 na 2018, yarashyize ku mufuka amadolari 25 000 na 26 500 ikigo akorera cyari cyateganyije yari kurihira abana be mu mashuri yigenga, nyamara byaje kugaragara ko abana be biga mu ishuri rya Leta muri New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Havugwamo ko kandi Begashaw yakoresheje amadolari 64 000 y’itike y’indege mu mwaka wa 2018 kandi ntagaragaze amatike cyangwa inyemezabwishyu yagendeyeho.

Mu nyandiko bavuga ko hari inkunga ikigo cyagiye kigenerwa ariko ntihagaragazwe aho zagiye. Nk’ishami rya Loni ryita ku bagore, UN Women ryatanze inkunga y’amadolari 50 000 ariko ntiyakoreshejwe icyo yari agamije.

Bati “Ibikorwa byinshi bagiye babeshya ko byakozwe cyangwa biri gukorwa muri raporo yahawe inama y’ubutegetsi muri Nzeri 2018. N’uyu munsi ntibirakorwa.”

Tariki 27 Kamena 2019 iyo nyandiko igaragaza ibibazo biri muri SDGC/A yohererejwe Sachs ushinzwe kugira inama umunyamabanga mukuru wa Loni ku by’intego z’iterambere rirambye, inohererezwa Umuyobozi w’umuryango Aliko Dangote Foundation ari we Zouera Youssoufou.

Tariki 19 Gashyantare 2020, iyo nyandiko yohererejwe bamwe mu bagize inama y’ubutegetsi. Tariki 9 Nyakanga 2020 Begashaw yarahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza, nubwo Sachs na Youssoufou bari bamaze igihe bagejejweho ikibazo ntibagire icyo bakora kuko bashinjwa nabo kumukingira ikibaba.

Muri email Youssoufou yoherereje Vice yavuze ko bakimara kumenya amakuru bafashe imyanzuro. Yagize ati “Abayobozi b’inama y’ubutegetsi babiganiriyeho. Twahise tuganira n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ikigo gikoreramo twemeranya ko habaho ikigo cyigenga gikora iperereza kandi twarabikoze. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibintu bigenda gahoro.”

Tariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka, Sachs na Youssoufou boherereje abakozi ba SDGC/A ibaruwa ibamenyesha ko Begashaw ari gukorwaho iperereza n’ikigo cyitwa KPMG.

Mu ibaruwa bagira bari “Turashimangira ko ibi byose ari ibirego, si umwanzuro wacu cyangwa ibintu twiboneye ubwacu. Icyakora twasanze igihe kigeze ngo hakorwe iperereza ryigenga ku miyoborere n’imikoreshereze y’imari muri SDGC/A”.

Vice yatangaje ko umuvugizi w’ibiro bya Perezida mu Rwanda yayihamirije ko iperereza ryatangiye kandi Begashaw yabaye ahagaritswe.

Bamwe mu bahoze bakora muri iki kigo batakaje icyizere ku bizava mu iperereza. Kugeza tariki 13 Kanama, nta mukozi n’umwe ukora muri SDGC/A wari wagasabwe kujya gutanga ubuhamya ku kigo cyahawe gukora iperereza kuri Begashaw, nubwo tariki 30 Nyakanga Umuyobozi w’agateganyo w’icyo kigo, Caroline Makasa, yashishikarije abakozi babishaka kugana ikigo KPMG bagatanga ubuhamya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .