Imibare y’agateganyo yavuye muri iri barura yagaragaje ko abatuye mu mijyi yo mu Burundi ari miliyoni 3,07 mu gihe ababa mu byaro ari miliyoni 9,2 (bangana na 75,5%). Muri rusange, iki gihugu gifite abaturage 12.332.788 barimo 2251 batagira aho kuba.
Bujumbura ifite abaturage miliyoni 3,3, ni na yo ntara ituyemo benshi bangana na 27,2%. Ni mu gihe Butanyerera ifite miliyoni 2,5 bangana na 20,5%, Gitega ikagira miliyoni 2,2 bangana na 18,5%.
Inzu miliyoni 2,39 mu Burundi ni izisanzwe zo guturamo, ibihumbi 7,5 ni izo guturamo mu buryo bwa rusange. Amagorofa n’izindi ziturwamo mu buryo bwa rusange biri ku rugero rwa 0,3%, naho inzu ntoya ziri kuri 1,6%.
Ku bijyanye n’imisakarire, inzu miliyoni 1,7 zisakaje amabati, ibihumbi 750 zisakaje amategura, ibihumbi 12,9 ni fibro-ciment, ibihumbi 13,7 ni shitingi, ibihumbi 186,9 ni nyakatsi.
Intara ya Ruhumuza ifite nyakatsi zirenga ibihumbi 52, igakurikirwa na Butanyerera ifite ibihumbi 38, Burunga ifite izirenga ibihumbi 37, Bujumbura ifite ibihumbi 29,4 na Gitega ifite ibihumbi 29,1. Muri rusange, izi nzu ziganje mu bice by’icyaro.
Inzu zifite indiba y’itaka mu Burundi ni miliyoni 2,07, iza sima cyangwa beto ni ibihumbi 517,27, iz’amabuye ni ibihumbi 27,18, iz’amakaro ni ibihumbi 62,31.
Byagaragaye ko Abarundi 85,7% bakora imirimo y’ubuhinzi bwiganjemo ubw’ibihingwa ngandurarugo. Ingo miliyoni 2,29 zirahinga, miliyoni 1,58 zo zikorora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!