00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za Habumugisha, umwarimu wiyeguriye ibyo gukora imfashanyigisho mu mpapuro zishaje

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 10 June 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Buri munsi abatuye Isi bakoresha impapuro, izo bajugunye zigahinduka imyanda itabungabungwa igateza ikibazo gikomeye ku buzima bw’abatuye Isi.

Muri iki gihe kimwe mu bibangamiye ibidukikije ni imyanda ikomoka ku mpapuro kuko yihariye 70% by’imyanda yose iri mu Isi.

Ishami ry’umuryango w’Abimbye ryita ku bidukikije UNEP, rivuga ko ku Isi habarurwa toni miliyoni 95 z’imyanda ikomoka ku mpapuro. Iyi myanda iva mu bigo no mu nganda.

Habumugisha Ezechiel yabonye ko iyi myanda iramutse itunganyije ishobora guhinduka igisubizo aho kuba ikibazo. Ikigiteye inkeke kugeza ubu ni uko igera 26% ari yo yonyine itunganywa.

Habumugisha ni umusore wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura. Iyo ugeze iwabo, usanganirwa n’uruhurirane rw’ibikoresho birimo igisabo, ijerekani, ibase, inkongoro, inkangara, amakarita, inyuguti, imibare, ibice by’umubiri w’umuntu n’ibindi byose bikoze mu mpapuro zishaje.

Mu 2021 nibwo yumvise kuri Radio ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije bumuhumura amaso.

Nk’umwarimu mu ishuri ribanza rya Gitarama, ufite ishyaka ryo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cye, yaratekereje asanga imyanda ikomoka ku mpapuro ari ikibazo gihangayikishije, kuko yarebaga mu kigo yigishamo agasanga impapuro ziteza umwanda.

Aha ni ho yakuye igitekerezo cyo gutangira kwegeranya izo mpapuro akazitahana.

Iyo azigejeje mu rugo azitumbika mu mazi, zigahinduka igikoma, akazikamura, hanyuma akanagamo ifu y’ubugari. Uru ruvange nirwo akoramo imfashanyisho.

Habumugisha yahindutse inshuti y’ibidukikije ku buryo bisigaye bimubabaza iyo abonye abantu batwitse impapuro.

Ati "Reba nko mu bigo byose by’amashuri ukuntu bingana, ugatwika biriya bipapuro; mu by’ukuri byangiza ikirere, kandi muri iki gihe hari ikibazo cyo kwangirika kw’ikirere kubera imyokotsi yoherezwayo".

Amaze kwigisha abarimu bo mu bigo bibiri by’amashuri uko izi mfashanyigisho zikorwa. Ibi abikora atangamije kubona amafaranga ahubwo ari ukureba uko yatanga umusanzu we mu gutabara umubumbe w’Isi kuko iterambere rirambye ritagerwaho ibidukikije biri kwangizwa.

Ati "Ndamutse mbonye ubushobozi nakwigisha abarimu bo mu gihugu hose uko izi mfashanyigisho zikorwa, bakareka gukomeza gutwika impapuro".

Umusanzu ku ireme ry’uburezi

Abarimu bavuga ko bikibagora kubona imfashanyigisho by’umwihariko, izifatika zitari amafoto. Izi ngo zigira uruhare mu gutuma ubwonko bw’umwana bufata vuba icyo ari kwiga iyo akibwiwe agikozaho intoki.

Makombe Pascal, amaze imyaka itanu yigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mwaka wa gatatu w’abanza.

Ati "Umwana iyo umubwiye umwereka uti ‘ufashe iyi mineke ibiri, ugashyiraho indi ibiri biraguha ine’, biruta ko wakwandika umubare kabiri ku kibaho ukamubwira ngo kabiri guteranyaho kabiri ni kane".

Uyu mwarimu avuga ko imfashanyigisho za Habumugisha zimufasha mu kazi ke kuko mbere yashakaga kwereka abana igisabo, inkongoro n’ibindi bikoresho byo hambere akabibura.

Umusanzu ku isuku

Ubushakashatsi bwakorewe muri Canada bugaragaza ko umukozi ukora mu kigo runaka ku mwaka akoresha impapuro ibihumbi 10. Izi mpapuro nizo zihinduka amatoni y’imyanda kuko inyinshi zitabyazwamo ibindi bikoresho.

Imyanda yo mu bigo by’amashuri ahanini iba igizwe n’impapuro. Gukora imfashanyigisho mu mpapuro zishaje byagabanyije umwanda mu bigo kuko n’abana batoragura impapuro bakajya kwigana imfashanyigisho babonye ku ishuri.

Makombe avuga ko mbere wasangaga mu kigo impapuro zinyanyagiye ariko ubu ngo buri munyeshuri asigaye aca ku rupapuro akarutora kuko asigaye arubonamo ikintu cy’agaciro.

Igisubizo ku bidukikije

Gukora imfashanyigisho mu mpapuro zishaje ni kimwe ku bisuzo ku iyangirika ry’ibidukikije kuko ubushakashatsi ku buzima bwagaragaje ko gutwika impapuro byohereza mu kirere ibinyabutabire byangiza umutima n’ibihaha.

Ibi biterwa n’uko 93% by’impapuro dukoresha mu Isi zikorwa mu biti. Gutwika urupapuro ni kimwe no gutwita igiti byohereza mu kirere ikinyabutabire cya monoxyde de carbone kigabanya umwuga wa oxygene abantu bahumeka.

Gukora imfashanyigisho mu mpapuro zishaje byagabanya gutwika impapuro n’imyotsi byohereza mu kirere bityo n’indwara zikomoka kuri iyi myotsi zikabanyuka.

Gutwika impapuro nka kimwe mu byohereza imyuka mu kirere, bitera ihinduka ry’ibihe bigatuma imyuzure, amapfa n’imiyaga ifite imbaraga byiyongera.

Habumuremyi Ezechiel akora imfashanyigisho mu mpapuro zishaje
Habumugisha yifuza ko umuco wo gutwika impapuro zakoreshejwe wasimbuzwa kuzikoramo ibindi bintu by'ingirakamaro
Imfashanyigisho zikoze mu mpapuro zitezweho kuzamura ireme ry'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .