Izi nzobere zahuriye i Luanda muri Angola tariki ya 30 Ukwakira 2024, hashingiwe ku cyemezo cy’intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zahuye tariki ya 12 Ukwakira.
Gahunda yo gusenya FDLR izakurikirana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kandi ibi byose bizagenzurwa n’urwego ruhuriweho ruyobowe na Angola nk’umuhuza.
Mu mpera za Kanama 2024, inzobere mu iperereza zahuriye mu karere ka Rubavu, zemeranya kuri iyi gahunda, zishyikiriza abaminisitiri raporo.
Tariki ya 14 Nzeri 2024, byari biteganyijwe ko intumwa ku rwego rw’abaminisitiri zishyira umukono kuri kuri iyi raporo ariko bitunguranye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yarabyanze, intambwe zari zimaze guterwa zisubira inyuma.
Minisitiri Kayikwamba wari umaze guhabwa amabwiriza na Perezida Felix Tshisekedi yo kwanga gusinya iyi raporo, yasabye ko ibikorwa byo gusenya FDLR byahurirana no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Perezida Tshisekedi ari we wahaye Minisitiri Kayikwamba amabwiriza yo kwanga gusinya kuri iyi raporo, nyamara yari yemejwe n’ukuriye iperereza ry’igisirikare cya RDC, Gen Maj Christian Ndanywel.
Biteganyijwe ko nyuma y’aho inzobere mu iperereza zongeye kwemeranya kuri gahunda yo gusenya FDLR, tariki ya 16 Ugushyingo 2024 abaminisitiri b’ibi bihugu bazongera guhura, basuzume raporo zateguye.
Hatabayeho ukwisubira nk’ukwabaye tariki ya 14 Nzeri, kuri iyi nshuro abaminisitiri bose bashobora gusinya kuri raporo y’ibikorwa bigize gahunda gusenya FDLR.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!