00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego eshanu z’ingenzi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuzamo ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 September 2024 saa 07:09
Yasuwe :

Abafite ubumuga bwo kutumva bagaragaza ko bakigorwa no kubona serivisi z’ingenzi kubera imbogamizi zo kumvana n’abakora muri izo nzego badashobora gukoresha ururimi rw’amarenga.

Bagaragaje ko hari serivisi z’ingenzi zikenerwa umunsi ku wundi bifuza ko abazikoramo bakigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo biborohere kuzibona.

Mu gihe hari kwizihizwa icyumweru cyahariwe abafite ubwo bumuga mu Rwanda, bagaragaza ko hakiri imbogamizi zishingiye kuri serivisi bakenera umunsi ku wundi ariko ntiboroherwe no kuzigeraho.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko rufite gahunda yo kugera ku iterambere kandi ridaheza uwo ari we wese, nubwo hakiri imbogamizi kuri bamwe bitewe n’imiterere y’ubumuga bafite.

Abafite ubwo kutumva no kutavuga bagaragaza ko hari inzego zibumbatiye serivisi bakenera umunsi ku wundi ariko bakigorwa kuzigeraho.

Uburezi
Urwego rwa Mbere bagaragaje rukeneye kwimakazwamo ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga ari uburezi bitewe n’uko bukenerwa n’abatari bake kandi bukwiye kuba budaheza.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Augustin Munyangeyo, yagaragaje ko nubwo hari ibyagiye bigaragazwa nk’ibyakorwa mu kwigisha abari mu burezi ururimi rw’amarenga bitarakorwa.

Yashimangiye ko uburezi ari inkingi ikomeye kandi ko n’abafite ubumuga bwo kutumva n’ubwo kutavuga bukwiye kubageraho.

Ati “Kuri twebwe ururimi rw’amarenga rudufitiye akamaro kanini cyane kuko ni rwo rutuma twishima, tukumvikana n’abandi Leta iramutse itarwemeje ntidushobora kugira ihererekanyamakuru n’abandi.”

Yakomeje ati “Nka serivisi z’uburezi. Murabizi ko ari urufunguzo rw’ibintu byose, udafite uburezi ntacyo wageraho. Rero twifuza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo babuhabwa ngo bagire icyo bimarira.”

Ubuvuzi

Serivisi y’indi ikenerwa cyane ni ijyanye n’ubuvuzi aho bakibangamirwa no kuba ibitaro n’ibigo nderabuzima nta bantu bigira bize ururimi rw’amarenga ku buryo bishobora kuborohera kumvikana.

Bagaragaza ko kwa muganga baba bifuza ubuzima bwite no kubikirwa ibanga bigendanye n’ubuzima bwabo uko buhagaze ariko ko bagihura n’imbogamizi zo kutumvikana n’abaganga bikaba ngombwa ko hitabazwa abasemuzi.

Ubwikorezi

Umujyanama mu Muryango w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Bizimana Jean Damascene, yagaragaje kandi ko hari ubwo bahura n’imbogamizi mu gihe cyo gukora ingendo nko gutega moto cyangwa imodoka ariko ntibabashe kumvikana ku birebana n’igiciro.

Ubutabera

Bizimana yagaragaje kandi ko hari ubwo abafite ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga batabona ubutabera buboneye bitewe n’uko bikigoranye kubumva mu gihe bagaragaza akarengane bakorewe.

Ati “Murabizi iyo ibibazo bivutse waba wabikoze cyangwa utabikoze, wabeshyewe se cyangwa ukeneye izindi serivisi zose mu butabera. Kuba rero tudashobora guhererekanya amakuru n’abo tuzishakaho cyangwa abazidufasha, biratugora.”

Gushaka no kubona akazi

Bizimana yagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi bagaragaza ko ahandi hakiri ikibazo cy’ingutu ari mu bijyanye no gushaka akazi no kugirirwa icyizere n’umukoresha.

Ati “kubona akazi, uburyo bwo kugirirwa icyizere n’umukoresha ko hari icyo washobora no kumvikana n’abakozi bagenzi bacu biracyari ikibazo.

Kubera iki inkoranyamagambo y’amarenga idasohoka

Umuyobozi w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Augustin Munyangeyo, yagaragaje ko hagiye haba imbogamizi mu bijyanye no kubona inkoranyamagambo y’uririmi rw’amarenga.

Ni umushinga umaze imyaka itari mike kuko watangiye mu 2006, aho babashije gukora ikubiyemo amagambo 1000 ariko bategekwa kuyongera.

Yavuze ko byasabye ko bayisubiramo hakorwa inkoranyamagambo ifite amagambo 3000. Kuri ubu yararangiye ndetse Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yarayemeye ariko yoherezwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ati “Aho natwe ni ho dutegereje kugira ngo turebe, ese byabagezeho, ni iki babikozeho. Birashoboka ko bari kuyisuzuma kugira ngo bayemeze ntabwo tuzi aho byahagarariye natwe turacyategereje amakuru.”

Yashimangiye ko mu gihe yaba imaze kwemezwa byafasha abantu b’ingeri zinyuranye kumenya ibimenyetso bigize ururimi rw’amarenga bigatuma ubwumvane bworoha hagati y’abafite ubumuga n’abatabufite.

Ku isi yose hari abantu barenga miliyoni 70 bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva naho mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyerekana ko hari ibihumbi bitatu.

Bizimana yemeza ko ururimi rw'amarenga rushyizwemo imbaraga byakoroshya kumvana haba kubafite ubumuga n'abatabufite
Umuyobozi w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Augustin Munyangeyo, yagaragaje ko hari serivisi bakenera ugasanga ntiziboneka kubera imbogamizi z'ururimi
Ubwo hamurikwaga ku nshuro ya mbere iyo nkoranyamagambo, yagaragajwe nk'igisubizo nubwo itaratangira gukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .