00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu wakura mu gutanga amaraso

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 22 July 2022 saa 07:04
Yasuwe :

Gutanga amaraso ni igikorwa cy’ingenzi mu buvuzi kuko bigirira akamaro uyahawe ariko n’uyatanze akaba ashobora kubyungukiramo bitari mu gutabara amagara y’undi muntu gusa, ahubwo bikaba no mu buzima bwe busanzwe.

Mu Rwanda igikorwa cyo gutanga amaraso cyatangiye ahagana mu 1976, aho Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga Amaraso ari cyo gishinzwe kuzenguruka hirya no hino mu bikorwa byo gukusanya amaraso agatunganwa, akagezwa ku bayakeneye binyujijwe mu bitaro.

Mu bushakashatsi bwakozwe 2020, bwagaragaje ko 73% by’abatanga amaraso mu Rwanda ari abagabo, 27% bakaba ari abagore.

Iri rutanwa rikabije ry’iyi mibare riterwa n’uko hari ubwo umugore aba atemerewe gutanga amaraso nko mu gihe atwite cyangwa afite izindi mpamvu zitandukanye zirimo konsa ndetse n’abari mu bihe by’imihango.

Ibyiza byo gutanga amaraso ku buzima bw’uyatanze ni ibi bikurikira:

1. Bigufasha kumenya uko ubuzima bwawe buhageze

Gutanga amaraso byakubera uburyo bwo kumenya imiterere y’ubuzima bwawe kuko mbere y’uko ukora icyo gikorwa, ubanza gusuzumwa, ukemererwa kubikora gusa igihe ufite ubuzima buzira umuze.

Henshi usanga ibikorwa byo gupima utanga amaraso biba ari ubuntu kandi hagafatwa ibizamini byinshi. Mu gihe ugiye gutanga amaraso ugasanganwa ibibazo runaka by’ubuzima, uba ushobora kugira amahirwe yo kubyivuza hakiri kare no kubona inama z’abaganga.

2. Bigabanya ibyago byo kurwara indwara zo mu maraso

Gutanga amaraso bigabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora kwibasira amaraso zirimo nka hemochromatosis ishobora guterwa n’uko ‘iron’ (ubutare) yabaye nyinshi mu maraso.

3. bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima

Gutanga amaraso inshuro imwe mu mwaka bigabanya 88% y’ibyago byo kurwara indwara z’umutima, ibi bikaba bituruka ku kugabanyuka k’ubutare mu maraso biterwa no kuyatanga.

4. Bigabanya ibyago bwo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bwatangajwe na The Journal of National Cancer bwagaragaje ko abantu batanga amaraso bafite ibyago biri hasi byo kurwara kanseri ugereranyije n’abatayatanga.

5. byakurinda indwara z’umwijima
ubutare bwinshi burenze ubukwiye kuba mu maraso bwaba intandaro y’indwara z’umwijima. Gutanga amaraso rero ni imwe mu mpamvu zagabanya ibyago byo kurwara izo ndwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .