Yagize ati “Mwibaze abanyamahanga bo hanze barimo abazungu ishusho bafite ku Mukongomani ubu! Icyo ni igitutsi. Kumva ngo 2022, ikinyejana cya 21 hariho abantu bakirya abandi! Ni inyamaswa! [...] Pasiporo ya Congo ndayifite ariko irasuzuguwe kubera uko twitwara, uko ubutegetsi bwacu bwitwara ku Bakongomani.”
Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, aherutse gushimangira ijambo rya Musenyeri Gapangwa, avuga ko aho bigeze, Abanye-Congo batakimenya umutagatifu bakwambaza, kuko na Perezida wabo bari bahanze amaso ntacyo abikoraho.
Imitwe yitwaje intwaro izwi nk’inyeshyamba, ubujura bwitwaje intwaro, amakimbirane ashingiye ku moko, kwihanira mu buryo ndengakamere n’ibiza bidasiba, ni byo bikomeje gukoma mu nkokora ubuzima rusange bw’iki gihugu.
RDC igizwe n’intara 26 zirimo umujyi wa Kinshasa. Ikarita y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) igaragaza ko intara zirenga 10 zo muri iki gihugu ari zo zugarijwe n’umutekano muke kugeza tariki ya 30 Nzeri 2024, uturuka ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro biri ku rugero rwa 85%, amakimbirane ahanganishije abaturage ari ku 10%, ibiza bikaza kuri 5%.
Nko muri Kivu y’Amajyaruguru, habarirwa abantu miliyoni 2,57 bahunze ingo zabo bitewe n’ibikorwa by’abitwaje intwaro nk’imirwano hagati ya M23, ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo, FDLR, abacancuro baturutse i Burayi n’ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Teritwari ya Beni iri muri iyi ntara na yo yibasirwa kenshi n’ibitero by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda. Uyu wica abaturage badahanganye na yo, ukabangiririza imitungo irimo inzu, ugashimuta bamwe, abandi bagahunga bakiza ubuzima.
OCHA igaragaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kivu y’Amajyepfo, abaturage barenga miliyoni 6,54 ari bo bahunze kugeza tariki ya 30 Nzeri 2024. Abasubiye mu ngo zabo kugeza uwo munsi muri rusange bageraga kuri miliyoni 2,17.
Mu ntara ya Tanganyika, cyane cyane mu mujyi wa Kalemie, hamaze igihe hugarijwe n’amabandi yitwaje imbunda n’intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma, byatumye abaturage barenga 387.000 bahunga.
Ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorerwa muri uyu mujyi cyahagurukije Guverineri Christian Kitungwa Muteba wa Tanganyika muri Gicurasi 2024, asaba abayobozi mu nzego zose gushakira hamwe umuti wacyo byihuse.
Mu ntara ya Maniema, Tshopo, Kasai, Mai-Ndombe, Kwango na Kasai-Oriental habarirwa abantu barenga 296.000 bahunze ingo zabo bitewe n’ibikorwa by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, barimo imitwe yitwaje intwaro nka Mai Mai UPLD ya Shokoro Mirage n’amabandi yibasira cyane ibice by’imijyi.
Imirwano y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo kuva mu 2022 yakomye mu nkokora umutekano wo mu ntara zo mu burengerazuba bwa RDC: Kwilu, Kwango na Mai-Ndombe, mu marembo y’umurwa mukuru, Kinshasa.
Muri Kwilu honyine habarirwa abaturage 72.000 bahunze ibikorwa bya Mobondo kugeza tariki ya 30 Nzeri, muri Kwango hakabarirwa 36.000, naho Mai Ndombe ikabarirwamo 32.000.
Kinshasa ntabwo yasigaye kuko umutekano wayo umaze igihe uhungabanywa n’amabandi yitwaje intwaro ya ‘Kuluna’, yiganjemo urubyiruko rutize n’urudafite akazi. Ibikorwa byarwo n’ibindi bibangamire umutekano w’abaturage byatumye abarenga 17.500 bahunga.
Leta ya RDC yari yarafashe icyemezo cyo kujya ikusanya uru rubyiruko rwo mu mutwe wa Kuluna, ikarujyana mu mahugurwa y’imyuga mu kigo cya Kanyama Kasese mu ntara ya Haut-Lomami, ariko nta kinini izi ngamba zatanze kuko rwubuye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ubushashakashatsi bw’ikigo CRDI (Centre de Recherches pour le Développement International) bugaragaza ko Abakuluna 66,5% babaswe n’ibiyobyabwenge, 17,7% bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, 6,7% bahoze mu nzego z’umutekano n’abandi 9,1%.
Nubwo nta mibare igaragaza uko abaturage bo mu ntara ya Haut Katanga bahunze. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yagaragaje ko ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa Bakata Katanga na byo bikomeje guhungabanya umutekano w’iyi ntara, isaba Ababiligi kwitwararika mu gihe bateganya kuhasura.
Ku mijyi ikomeye nka Kinshasa, Goma na Lubumbashi, iyi Minisiteri isobanura ko ubugizi bwa nabi burushaho kwiyongera, ku buryo Ababiligi bakwiye kwitwararika mu gihe bagiriramo ingendo mu masaha y’ijoro.
OCHA igaragaza ko kugeza tariki ya 30 Nzeri 2024, muri RDC harimo abantu miliyoni 7,3 bahunze ingo zabo. 51% bangana ni miliyoni 3,58 ni abagore, naho 49% bangana miliyoni 3,73 ni abagabo. Abahunze ibitero n’imirwano y’abitwaje intwaro ni miliyoni 6,2.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!