Iki kigo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze. Cyakira abiganjemo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yasobanuriye intumwa za Amerika gahunda y’u Rwanda yo gufasha abahoze ari abarwanyi barimo aba FDLR.
Nyirahabineza yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwiteguye kwakira abavuye mu mitwe yitwaje intwaro irurwanya, kandi ko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo kugira umutekano uboneke mu karere.
Mu kigo cya Mutobo harimo icyiciro cya 74 cy’abahoze ari abarwanyi ba FDLR baherutse kuva muri RDC. Boulos yumvise ubuhamya bwabo, ashimira u Rwanda uburyo rukomeje kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ubufatanye n’ingabo za RDC
Abahoze ari abarwanyi bagize icyiciro cya 74 ni 79, biganjemo abahoze muri FDLR. Bamwe muri bo bafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa RDC, abandi bahunga muri Mutarama 2025 ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, hari n’abishyikirije u Rwanda nta mirwano ibaye.
U Rwanda rugaragariza umuryango mpuzamahanga ko ingabo za RDC zikomeje gukorana na FDLR, kandi ko byose bihuje umugambi wo kuruhungabanya, cyane ko byanabigerageje muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022 ndetse na tariki ya 26 Mutarama 2025.
Nubwo hari ibihugu byirengagiza ubu bufatanye, raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zirabishimangira ndetse n’abahoze ari abarwanyi bari mu kigo cya Mutobo barabishimangira, cyane ko bamwe muri bo bahunze bambaye impuzankano y’ingabo za RDC.
Mu bemeza ko bakoranye n’ingabo za RDC harimo Major Ndayambaje Gilbert wamenyekanye muri FDLR nka Rafiki Castro. Ni umwe mu bari mu cyiciro cya 74 cy’abahoze ari abarwanyi bari mu kigo cya Mutobo.
Mu kiganiro na IGIHE, Maj Ndayambaje aherutse gusobanura ko ubu bufatanye buri mu masezerano Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC yagiranye na FDLR yo kumufasha gukura M23 ku butaka bwa RDC.
Yagize ati “Uyu Tshisekedi gufatanya na FDLR ni amasezerano bagiranye kuko yababwiye ngo nimudufasha gukura M23 ku butaka bwa Congo, nanjye izaba ari intangiriro yo kubaherekeza kugeza mugeze mu gihugu cyanyu.”
Maj Ndayambaje yakomeje ati “Tshilombo agiye ku butegetsi, FDLR yabaye ingabo, yabaye inshuti na we, bagirana igihango kugeza n’uyu munsi bakaba bafatanya muri ubwo buryo.”
Raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yo muri Gicurasi 2024 igaragaza ko kuva yatangira imirimo mu 1997, yakiriye abahoze ari abarwanyi ndetse n’abasirikare barenga ibihumbi 72 ndetse n’ibihumbi 12 bo mu miryango yabo.
Mu cyiciro cya 73, iyi komisiyo yasezereye abarwanyi 47 muri Werurwe 2025 nyuma yo kubaha ubumenyi bwabafasha kugira uruhare mu iterambere ryabo bwite n’igihugu muri rusange.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!