00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa z’u Rwanda ziherutse guhura n’iz’u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 March 2025 saa 10:55
Yasuwe :

Intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi ziherutse guhurira mu ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.

Izi ntumwa zahuriye muri hoteli Royal North iherereye muri iyi ntara mu gitondo cya tariki ya 10 Werurwe 2025, zigirana ikiganiro cyo mu muhezo cyarangiye Saa Kumi z’umugoroba.

Imwe mu ngingo ikomeye zaganiriweho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda, ifunze kuva muri Mutarama 2024 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego, isobanura ko idakorana n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, igaragaza kandi ko yiteguye kujya mu biganiro byatuma uyu mubano uzahuka.
Mu gihe umubano wari ukomeje kuzamba, byageze aho Ndayishimiye abwira urubyiruko rwari ruteraniye i Kinshasa ko azafasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni amagambo Leta y’u Rwanda yamaganye.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye kurushaho ubwo ingabo zabwo zatangiraga gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri icyo gihe, byanavugwaga ko abayobozi bakuru ba FDLR bakorera inama mu Burundi ndetse ko banafite imitungo i Bujumbura; byose byashimangiraga umugambi wa Ndayishimiye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuva mu mpera za Mutarama 2025, Ndayishimiye yumvikanye avuga ko yiteguye guhangana n’u Rwanda, gusa yahinduye imvugo tariki ya 16 Gashyantare nyuma y’ibiganiro yagiranye “n’inshuti z’u Rwanda”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri Nzeri 2024 yatangaje ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, bityo ko bakwiye gucoca amakimbirane bafitanye.

Yagize ati “Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”

Minisitiri Nduhungirehe yatanze ubu butumwa nyuma y’amezi abiri ahuriye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, muri Zanzibar, aho bemeranyije ko ibihugu byombi bizaganira ku buryo byakwiyunga; bidasabye umuhuza.

Ibiganiro by'izi ntumwa biherutse kubera mu muhezo, mu ntara ya Kirundo yegereye u Rwanda
Muri Nyakanga 2024, u Rwanda n'u Burundi byemeranyije gukemura amakimbirane bifitanye, bidasabye umuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .