Izi ntumwa ziheruka i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo zananirwaga kumvikana ku buryo buhuriweho bwateguwe bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 30 Nzeri yatangaje ko u Rwanda na Angola byemeye ubu buryo, ariko mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner arabwanga.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye kandi ko Minisitiri Kayikwamba yanze ko haba indi nama ihuza inzobere mu iperereza yagombaga kuba ku wa 30 Nzeri n’iya 1 Ukwakira 2024, haganirwa birambuye ku igenamigambi ryo gusenya FDLR.
Nduhungirehe yagize ati “Ubu buryo buhuriweho bwashyigikiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola n’u Rwanda. Ariko uwa RDC wenyine yarabwanze, ananga igitekerezo cy’umuhuza cy’uko inzobere zongera guhura kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 1 Ukwakira 2024, kugira ngo ziganire birambuye ku buryo bw’ibikorwa.”
Ambasaderi wa Angola mu Muryango w’Abibumbye, Francisco José da Cruz, kuri uyu wa 30 Nzeri yamenyesheje akanama kawo gashinzwe umutekano ko mu gice cya mbere cy’Ukwakira 2024, intumwa z’ibi bihugu zizongera guhura.
Yagize ati “Inama ikurikira yo ku rwego rw’abaminisitiri iteganyijwe mu gice cya mbere cy’Ukwakira 2024, hagamijwe kugera ku bwumvikane buganisha ku guhura kw’abakuru b’ibihugu gushobora gusinyirwamo amasezerano y’amahoro ya burundu no kuzahura umubano w’ibihugu byombi.”
Ambasaderi da Cruz yahamije ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi bafite ubushake bwo kugera ku masezerano y’amahoro no kuzahura umubano w’ibi bihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!