00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yaganiriye na Perezida Lourenço ku biganiro by’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 September 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Huang Xia, yageze i Luanda muri gahunda yo gukurikirana ibyavuye mu biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abahagarariye u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024, barebera hamwe uburyo amahoro n’umutekano byagaruka mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari.

Ingingo ebyiri zaganiriweho ni iyo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri RDC no guhagarika imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23.

Xia kuri uyu wa 19 Nzeri yatangaje ko yahuye na Perezida João Lourenço wa Angola na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Tete Antonio, bamusobanurira ibyaranze ibi biganiro.

Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro nagiriye i Kigali na Kinshasa, nageze i Luanda aho nakiriwe na Perezida Joao Lourenco. Nasobanuriwe na Perezida na Minisitiri Tete Antonio ku biganiro biherutse hagati ya RDC n’u Rwanda byayobowe na Angola.”

Xia yasobanuriye Perezida Lourenco ko Loni yishimira kandi ishyigikiye ubuyobozi bwa Angola kuba bukomeje gutanga umusanzu mu gushaka icyazana amahoro mu burasirazuba bwa RDC mu buryo burambye.

Tariki ya 11 Nzeri ni bwo Huang Xia yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Icyo gihe yahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ku munsi wakurikiyeho, Xia yatangaje ko we na Minisitiri Kabarebe bagaragaje ko ari ngombwa gukomeza gutera intambwe mu kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda irimo ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zishyamiranye muri RDC.

Perezida João Lourenço yasobanuriye Huang Xia ibyaranze ibiganiro byahuje intumwa z'u Rwanda n'iza RDC tariki ya 14
Huang Xia yaherekejwe n'abandi bakorana mu butumwa bwihariye bwa Loni mu karere
Xia yanahuye na Minisitiri Tete Antonio wari umuhuza mu biganiro byahuje u Rwanda na RDC
Xia yaherukaga guhura na Minisitiri Kabarebe tariki ya 11 Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .