00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco w’Isi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 December 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Ibi byatangajwe na UNESCO kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, bikaba bigaragaza agaciro k’imbyino gakondo nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko umuhamirizo w’Intore umaze kugera henshi binyuze mu bitaramo by’Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibindi bitandukanye binyura benshi.

Intore ni cyo cya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda cyanditswe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi.

Iki cyemezo cyafashwe mu nama ya 19 y’Akanama k’Abahagarariye Ibihugu mu Kurinda Umurage w’Isi, iri kubera i Asunción muri Paraguay kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.

Uretse Intore zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi harimo ibindi bikorwa n’imico y’ibihugu bitandukanye yashyizwe kuri urwo rutonde nk’uburyo bw’ubworozi bw’amafi bwifashishwa muri Korea, umuco wo gushushanya muri Serbia, gutunganya indabo za rose byamamaye muri Arabia Saoudite n’uburyo bwo gukora isabune muri Palestine.

Hari kandi Wosana, umuco gakondo w’abo mu gace ka Bakalanga muri Botswana, imbyino yo muri Indonesia izwi nka ‘Reog Ponorogo performing Art’ umuziki wo muri Paraguay uzwi nka Guarania n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bibaye ariko nyuma y’umwaka inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na zo zishyizwe mu murage w’Isi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Ubusanzwe umuhamirizo w’Intore ni kimwe mu bikunze kwizihiza Abanyarwanda n’abanyamahanga mu myidagaduro nyarwanda, byadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili.

Mu Rwanda rwo hambere, habagaho kubyina byihariwe n’abagabo gusa, ari byo bitaga “Umuhamirizo w’Intore”.

Umuhamirizo w’Intore wadutse ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, ahasaga mu 1880, utangijwe n’Igikomangoma Muhigirwa, umuhungu wa Rwabugili wategekaga Ingabo zitwa Inyaruguru, uwo mutwe w’ingabo, akaba ari wo yatangirijemo uwo muhamirizo n’indi mitwe y’Ingabo yariho muri icyo gihe, ihugukira uwo mukino w’agahebuzo.

Ni umudiho w’Intore wamamaye mu Rwanda ndetse ukaba kimwe mu bikunze gususurutsa abantu.

Umuhamirizo, ni urukomatane rw’umwiyereko w’abarundi no kwizibukira amacumu kw’Abanyarwanda.

Iyo ni yo mpamvu iyo Intore zihamiriza ziba zifite amacumu n’ingabo, kandi uburyo zitakuma bugasa n’ubwerekana ko ziri ku rugamba.

Umuhamirizo wabanje kujya ubyinirwa ibwami mu birori imbere y’abatware, nyuma uza gusakara no muri rubanda binyujijwe mu masomo bigiraga mu itorero ry’igihugu, barawiga barawumenya bakajya nabo bawukina.

Intore z'u Rwanda zashyizwe mu murage w'Isi wa UNESCO
Iyo Intore zihamiriza ziba zifite icumu n'ingabo mu biganza
Abasore bo mu Itorero Inyambibwa bahamiriza
Umuhamirizo w'Intore ni kimwe mu biryohera ijisho ku muntu ubireba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .